Nyamagabe: Impunzi z’Abanyekongo zirasaba Leta aho kwagurira ubworozi

Impunzi z’Abanyekongo zibarizwa mu Nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe, bashima uburyo bakiriwe mu Rwanda ariko bagasaba ko bashakirwa aho gukorera ubworozi n’ubuhinzi kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Izo mpunzi zivuga ko zatangiye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagati mu nkambi ariko ubuso bakoreraho ngo ni buto, ari na yo mpamvu basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubatiza ubutaka bwagutse.
Uhagarariye izo mpunzi Munyakarambi Edison, yabikomojeho ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa mu muhango wabereye mu Murenge wa Kibirizi.
Munyakarambi Edison yahereye ku gushimira Leta y’u Rwanda yubakiye, ikabatuza ndetse igamimeza no guharanira ko imibereho yabo irushaho kumera neza.
Yagize ati: “Mu izina ry’impunzi no mu ryanjye bwite turashima uko twakiriwe mu Rwanda, kandi turashima abaturage bemeye tugasaranganya kuko duhurira muri byinshi birimo isoko, aho guhinga n’ibindi.
Mu nkambi dufite ubworozi tukaba twifuza ko nibishobokera Akarere bagira aho batugenera kugira ngo babe bahadutije tukaba twororemo muri iryo terambere natwe turebe ko byakunda.”
Akomeza avuga ko nubwo hari ibishanga bahawe bahingamo birimo icya Mishishito gihingamo imiryango igera kuri 500, hamwe n’abandi bafatanya n’abaturage guhinga mu gishanga cy’i Nzega, bifuza ahandi kuko imiryango itarabona aho guhinga no kororera ikiri myinshi.
Ati: “Ikindi cyifuzo ni uko haramutse hari n’ahandi haboneka ho guhinga urumva imiryango igize inkambi ni 2.009, tubonye n’ahandi tugakomeza muri iryo terambere byaba ari byiza.”
Abaturage ba Nyamagabe banyotewe n’iterambere
Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe muri rusange, na bo bagaragaje ibyifuzo binyuranye bishimangira ko bakeneye kwegerezwa ibikorwa by’iterambere.
Bamwe basabye amazi n’imihanda, bagasaba ko byashyirwa mu ngengo y’imari ya 2026-2027 nkuko bisobanurwa na Hatangimana Jean Bosco, utuye mu Murenge wa Tare.
Ati: “Icyifuzo dufite nk’abaturage ba Gasarenda, tubonye umuhanda wa Gasarenda-Gisovu-Karongi ugizwe na Kaburimbo byadufasha kwihutisha ubuhahirane hagati y’Akarere kacu na Karongi. Ikindi turasaba isoko rya kijyambere rya Gasarenda ndetse na Gare y’aho imaze igihe yubakwa ariko itaruzura.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Marie Solange Kayisire, yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu igenamigambi ry’umwaka ushize ariko abasaba gukomeza kwiteza imbere kuko iterambere ry’Akarere rihera ku muntu ku giti cye.
Ati: “Turashimira uruhare rw’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere byaba ibyo twagezeho byabateje bikagira impinduka ku mibereho yabo.
Turashishikariza buri wese uruhare rusesuye mu iterambere. Iterambere ry’Akarere ritangirira kuri buri muntu n’urugo rwe, iyo umaze umwaka ubona ntacyo wagezeho burya uba udindiza n’itarambere ry’Akarere.”
Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ni gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba yaragiyeho kugira ngo abaturage bajye batanga ibitekerezo by’ibyo bakeneye bityo bibafashe kumva neza impamvu yo kubiharanira no kubibungabunga bafatanyije n’ubuyobozi bwabo.


