Nyamagabe:  Bashishikarijwe kuba ba Nkore Neza Bandeberaho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abayobozi n’abavuga rikijyana bo mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe bashishikarijwe kuzuza neza inshingano zabo, bagaha abaturage serivisi nziza, bakababera icyitegererezo.

Ibi byagarutsweho mu Nteko y’abaturage, ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand bari mu Murenge wa Mugano, bari mu Nteko y’Abaturage, bakira ibibazo n’ibitekerezo byabo abasaba kuba ba Nkore bandebereho.

Guverineri Kayitesi kandi yakoranye inama n’abavuga rikumvikana, n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge bo muri uwo Murenge aho mu butumwa bwe, yabasabye gukorera hamwe nk’Abayobozi, kwegera abaturage, kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo, kuba intangarugero bakaba ba Nkore neza bandeberaho.

Ati: “Nk’Abayobozi mushishikarire kwegera abaturage, mubatege amatwi, mubakemurire ibibazo, mube ba Nkore bandebereho”.

Yakanguriye abaturage kandi kugira uruhare mu iterambere ryabo, kuzabyaza amahirwe y’umushinga wa Give direct, isuku, kurwanya isuri, kwirinda covid 19 no kwirinda amakimbirane.

Guverineri Kayitesi yagarutse kuri gahunda y’inkunga y’ingoboka iteganyijwe muri uyu Murenge izaha abaturage amafaranga yo kubakura mu bukene abasaba gutegura imishinga bazayakoresha.

Muri rusange abaturage basabwe guha icyerekezo cyiza imiryango yabo birinda amakimbirane mu ngo, bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo (bubaka ubwiherero, birinda kurarana n’amatungo…), kugira umuco w’isuku, kwirinda COVID-19 no kwikingiza byuzuye.

Guverineri yabibukije gukomeza guca imirwanyasuri mu mirima no ku misozi mu rwego rwo gufata amazi ateza ibiza.

Yanibukije abayobozi kwita no kujya mu nshingano zabo neza, guharanira iterambere ry’abaturage babaha serivisi nziza, kubakemurira ibibazo no kubagira inama. Yabibukije kuba intangarugero bafata iya mbere mu gushyira mu bikorwa ibyo bigisha abaturage.

Abayobozi n’abavuga rikijyana bari mu nama bemeye ko bagiye kongeramo ikibatsi mu gutanga serivise nziza.

Abo bayobozi bakiriye ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano ziri muri iyi nama, ibyo bibazo birakemurwa.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo (Foto Akarere ka Nyamagabe)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE