Nyamagabe: Abari abatebo basigaye ari aba ‘Tres bon’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye Akarere ka Nyamagabe kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro barishimira ko batakitwa Abatebo basigaye ari aba ‘Tres bon’ babikesha imiyoberere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 ubwo umukandida wa FPR- Inkotanyi yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byabereye muri ako Karere.

Ubwo umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi Alphonse Munyantwari wigeze kuyobora icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe) yavugaga ibigwi bya Paul Kagame, yashimiye ko ubu abatuye muri ako Karere batakitwa Abatebo.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi dutewe umunezero no kuba twongeye kubakira kugira ngo tubashimire, dusubiza amaso inyuma tukazirikana aho mwatuvanye, ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo, gukomora izina ku gitebo, umuntu akitwa izina ashingiye ku gitebo, nyakubahwa ibyo mwarabidukijije turabashimiye.”

Akomeza agira ati: “Ubu turitirirwa amajyambere, turitirirwa ibikorwa, turabitirirwa Nyakubwahwa, turi aba Tres bon, twari urugero rw’ubutaka busharira (Nyamagabe, Nyaruguru) ariko natwe tugasharira, ariko ibyo mwarabidukijije ubu turakeye imbere n’inyuma muratureba dufite morali, Nyakubahwa ubutaka bwashariraga ubu butatse amaterasi butatse icyayi n’inganda zacyo, ikawa n’inganda zazo.”

Ngo ubu mu kirere cy’i Nyamagabe haranyura insinga z’amashanyarazi zigana mu ngo zabo, bafite amazi meza, imihanda yarakozwe imwe ishyirwamo kaburimbo.

Abaturage bahuriye kuri site ya Nyamagabe bemeza ko atari ibyo byonyine bashimira Kagame mu byo yabagejejeho, basigaye bafite ubuzima bwiza bakesha amavuriro, amashuri ndetse n’urubyiruko rwatojwe neza kandi rutagwingiye.

Site y’Akarere ka Nyamagabe yahurijweho Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru basezeranyije umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuzamutora 100%.

By’umwihariko abatuye mu Karere ka Nyaruguru bashimiye Kagame Paul ku bikorwa remezo yabagejejeho birimo umuhanda wa kaburimbo ufite ibilometero birenga 63 ubahuza n’Akarere ka Huye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE