Nyamagabe: Ababyeyi basabwe kubwiza abana ukuri ku mateka ya Jenoside

Kuri uyu munsi, taliki ya 7 Mata 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde yasabye ababyeyi gutegurira abana ejo heza babigisha amateka y’ukuri Igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati: “Twubake u Rwanda twifuza, dutegurire abana bacu ejo hazaza heza, tubigishe amateka y’ukuri, tubatoze indangagaciro n’umuco ukwiye Umunyarwanda ukunda Igihugu n’Abanyarwanda. Twirinde icyadusubiza mu macakubiri, dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka, ku rwego rw’aka Karere cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamigina mu Murenge wa Tare.
Uwamahoro Clotilde yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kuganira ku mateka yatumye Igihugu kigera ku mugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka Abatutsi bishwe, ibihe by’itotezwa babayemo ibihe by’ubuzima bwabo bwose, uyu munsi turabibuka, tukabunamira, tukabasubiza agaciro bambuwe”.
Yakomeje agira ati: “Muri iki gihe tuzirikana ko hari abagikomerewe n’ingaruka Jenoside yabagizeho, ni umwanya wo gufata mu mugongo abayirokotse, kwirinda kubakomeretsa no kubatoneka, ni umwanya wo kwegera abafite intege nke tukababa hafi tukabasindagiza, abafite intimba n’agahinda tukabahumuriza”.
Yavuze ko nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe, Igihugu cyiyubatse kandi hari ibimaze kugerwaho asaba ko byubakirwaho n’ibindi kuko urugamba rw’iterambere abantu bose bagomba kurujyanamo, bakabaho kandi neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko uyu munsi Abanyarwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko muri aka karere hibukwa Abatutsi 4201 baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamigina, biciwe ahahoze ari Komini Mudasomwa.
Yakomeje agira ati: “Turashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi ku babiciye n’ababangirije imitungo. Gutanga imbabazi byagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka u Rwanda”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwibuka kuko abarokotse babona umwanya wo kunamira ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko kwibuka biha abarokotse imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.
Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abatishoboye gukoresha neza gahunda bagenerwa na Leta nko korozwa inka, kubakirwa amacumbi bafata neza inzu n’ibindi.
Yasabye ko hajyaho gahunda yo kwigisha amateka urubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside kugira ngo bagire amakuru ahagije. Anasaba ababyeyi kubwiza abana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






