Nyagatare: Abunzi basabwa kutabogama igihe bakiza abaturage

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urwego rw’Umuvunyi rukangurira Abunzi kujya bunga abaturage neza, birinda ruswa no kubogama, kuko bidindiza iterambere ry’abaturage, bikanarushaho guhembera amakimbirane.

Uru Rwego rwabigarutseho ku ya 9 Kamena 2025, ubwo Abunzi bo mu Karere ka Nyagatare bari mu mahugurwa agamije kubereka ububi bw’akarengane na ruswa.

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas yabwiye abari muri izo nshingano z’ubwunzi ko umurimo bakora ari uw’agaciro, ari yo mpamvu bakwiye kutagendera ku marangamutima, ikimenyane na ruswa.

Ati: “Izi nshingano murimo, mufasha mu gutanga ubutabera, igikomeye ni uburyo mubikoramo bigaragarira no mu izina mwahawe mukitwa Abunzi. Ni ukunga ariko urengana akarenganurwa. Murasabwa rero kwitwararika mukirinda kubogama, mugaharanira kurwanya akarengane aho kava hose.”

Umuvunyi wungirije Mukama Abbas yasabye Abunzi kutabogama

Akomeza agira ati: “Kuba Urwego rwanyu rwegereye abaturage kandi n’itegeko rikaba risaba ko ibibazo biri mu bubasha bwanyu bibanza kubaca mu biganza, bivuze ko mutagize ubunyangamugayo, mukagira abo murenganya mubigambiriye byarushaho kuzamura amakimbirane n’ubushyamirane hagati y’abo mwagafashije.

Ni muri urwo rwego rero twifuje kubahugura kugira ngo twibukiranye inshingano zanyu murusheho kuzinoza mwirinda ruswa n’akarengane.”

Bamwe mu Bunzi bo mu Karere ka Nyagatare, baganiriye na Imvaho Nshya, bagaragaza ko bungukiye byinshi mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi bigamije kubongerera ubumenyi ku gukumira ruswa n’akarengane.

Gashabe Georgy waturutse mu Murenge wa Katabagemu yagize ati: “Twungutse byinshi birimo gusobanurira abaturage bakagira ubumenyi ku itegeko rirebana n’ibyo bafitiye uburenganzira. Twibukijwe kandi kwirinda kuba twagwa mu mitego ya ruswa, kuko usanga hari abatugana bafite ako kayihayiho ko kuba bakwihererana mbere yo kubahuza n’abo bagiranye ibibazo. Aya mahugurwa rero navuga ko ari ingenzi cyane.”

Uwamahoro Claudine wo mu Murenge wa Rukomo ayobora Abunzi mu Kagari ka Rurenge, yagize ati: “Impamba dukuye aha tugiye kuyisangiza bagenzi bacu dukorana. Tubashishikariza kwirinda kuba bagwa mu kwakira indonke z’urega cyangwa uregwa kuko bihabanye n’inda agaciro zacu ndetse n’imirimo twahamagariwe.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu mwaka wa 2024 bwerekeye uko abaturage babona ruswa mu nzego na serivisi zitandukanye bugaragaza ko Abunzi baza ku mwanya wa 4 aho ruswa igaragara ku kigero cya 21.5%.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE