Nyagatare: Yatangiye gusarura amatoni ku biti 2000 by’avoka yahinze

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Batamuriza Annet ni umwe mu Banyarwandakazi batangiye gusarura agatubutse mu buhinzi bw’avoka, aho yatangiye gusarura amatoni mu biti bisaga 2000 yahinze mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare.

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko avuga ko inshuro ya mbere yasaruye avoka zisaga toni ebyiri, aho ikilo kimwe akigurisha nibura amafaranga 800 akaba ari no mu batanga umusaruro w’izo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Avuga ko ubu buhinzi ari ishoramari ryateza imbere ubukora ndetse n’Igihugu muri rusange, aho kuri ubu yatangiye gusarura izi mbuto agurisha ku masoko yo hanze.

Batamuriza yinjiye muri ubwo buhinzi nyuma yo kubona ko ari ubuhinzi yashoramo imari kandi akazunguka.

Agira ati: “Ntabwo nize ibijyanye b’ubuhinzi ariko nyuma yo kurangiza kwiga nabonye ukuntu avoka ari kimwe mu buhingwa bigurishwa mu bihugu by’amahanga, ndasesengura ngira igitekerezo cyo kuzihinga. Nahise mfata ubutaka bungana na hegitari 5 ndabutunganya nifashishije abafite ubumenyi muri ubu buhinzi ntera ibiti by’avoka bigera ku 2000.”

Akomeza avuga ko ubu yatangiye gusarura aho ku nshuro ya mbere yasaruye toni ebyiri kandi ngo azifitiye isoko.

Ati: “Ubu natangiye gusarura. Nasaruye toni 2 nzitwara ku isoko aho ikiro nkigurisha ku mafaranga 800. Ni ubuhinzi mbona bufite icyerekezo kuko avoka iri mu byoherezwa hanze aho mpinga ubwoko bubiri. Zimwe zijyanwa muri Isiraheli izindi zikunzwe i Burayi. Ikindi ni uko iyo nshatse amafaranga yo gutunganya ubu buhinzi ngirana amasezerano n’abazagura umusaruro bakayampa uko mbyifuza.”

Uyu muhinzi wa avoka avuga ko yiteguye gukura umusaruro utubutse muri ubu buhinzi yashoyemo imari.

Ni ubuhinzi kandi bwatanze inyunguno no ku bandi uherereye ku bahabonye akazi.

Kalisa Bosco agira ati: “Kuva nabona akazi hano hari impinduka nagize kuko mbona amafaranga yo kwiyitaho mu buzima bwa buri munsi. Twaratangiranye aho nkora mu kwita ku ngemwe, gutera imiti no kuzikorera amasuku. Ndahembwa nkabasha kwikenura mu rugo, nkabonera abana ku buryo bwo kwishyura ku inshuro n’ibindi.”

Mugenzi we Uwayisaba Bibiyana na we yagize ati: “Uretse kuba dukora tugahembwa twahungukiye ubumenyi aho natwe dushobora kuzabwifashisha mu kuba twashora imbaraga mu buhinzi. Uyu mushinga wa Annet ni igisubizo no ku baturanyi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko buzakomeza gushyigikira imishinga y’ubuhinzi migari kuko igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere.

Gasana Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, ashimira uyu mugore witeje imbere, akaba yarahangiye n’abandi imirimo.

Agira ati: “Akarere kacu ni kamwe mu Turere dufite amahirwe menshi y’ishoramari mu buhinzi kuko dufite ubutaka bugari. Dushima abinjiye muri uyu murongo aho n’ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira tukajyanamo, kuko urwego rw’ubuhinzi ari ingenzi mu mibereho y’abaturage bacu, mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.”

Mu nama iheruka guhuza ububozi bw’Akarere ka Nyagatare, abashinzwe ishoramari muri RDB n’abikorera, abafite imari yabo basabwe kwita ku rwego rw’ubuhinzi muri aka Karere aho basezeranijwe koroherezwa, banerekwa amahirwe atandukanye bashoramo imari mu buhinzi n’ubworozi.

Kalisa wabonye akazi mu buhinzi bwa avoka avuga ko byamufashirije umuryango
Batamuriza Annet w’i Nyagatare yiyeguriye ubuhinzi bw’avoka
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Ndeze jeanbaptiste says:
Kamena 1, 2025 at 6:46 am

Mumpe nimero yuwo madam witeje imbere muvugishe ngire icyo namwigiraho.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE