Nyagatare: U Rwanda ntirwazimye kuko intwari zarwitangiye

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

U Rwanda ni Igihugu kitazimye bitewe nuko guhera na kera rwahoranye intwari kandi ruzanazihorana, kuko Abanyarwanda mu ndangagaciro zabo harimo gukunda Igihugu, ukanacyitangira

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunzi w’intwarai z’u Rwanda, aho Bisamaza Emeliane umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda yagaragaje uko abakurambere bakuye u Rwanda ku buso buto cyane bakarwagura, mu gihe rwahoraga rugerwa amajanja.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye uyu munsi wo kwizihiza intwari z’u Rwanda, Bisamaza yagarutse ku mateka y’intwari mu Rwanda ibikorwa zakoreye igihugu ndetse n’isano zifitanye no kuba u Rwanda rukiriho.

Yibukije ko u Rwanda rwakuwe ku buso buto bwari i Gasabo rukaza kwagurwa kugera iyo ruterwa inkingi. Yavuze ko Ibi byose byagerwagaho mu nzira y’inzitane zasabaga abitanga kugira ngo rutazimywa. Avuga ko iyo intwari zitahaba byashobokaga kuba rwazimye.

Ati: “Hari ibihugu byarwanaga no kwigarurira ibindi bihugu ariko intwari zigatabara zikarwitangira. Hari abarwanaga, hari abitangaga nk’abacengiri baharaga ubuzima mu gihe u Rwanda rwagabye igitero ariko harimo imitsindo yo kuzatsinda intambara, abatabazi bitangaga u Rwanda rwatewe bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo umwanzi azatsindwe. Ibyo byatumye u Rwanda rukomeza kubaho.”

Akomeza agira ati: “Hari ingero nyinshi z’igihe u Rwanda rwagerwaga amajanja amahanga ashaka kurwigarurira ariko intwari zikarwimana.

Abanyoro bateye u Rwanda bararwigarurira ariko ntibarugumana. Abanyabungo barwigaruriye imyaka 11 ariko intwari z’Abaryankuna 16 gusa bakurikirana amakuru ya Ruganzu Ndoli kugeza avuye i Karagwe abundura u Rwanda ntirwazima. Hari n’abandi bakoze byinshi bakoma mu nkokora abashakaga ku ruzimya.”

Abaturage basabwe guharanira kugira ibikorwa by’inyungu rusange batirebyeho bo n’ababo nkuko byakozwe n’abakurambere kugeza ku Nkotanyi zabohoye u Rwanda.

Lt. col Mutagoma Emmanuel uhagariye ingabo mu Turere twa Nyagatare Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yagize ati: “Kugira ubutwari bisaba kutirebaho. Maj. Gen.Fred Rwigema watugiye imbere ku rugamba ntabwo yari abayeho nabi muri Uganda. Yari Umuyobozi wubashywe kandi utaburara. Ibyo ariko ntibyamubujije gutekereza ku buhunzi bw’Abanyarwanda, imiyoborere y’amacakubiri yari mu Rwanda n’ubundi bituma yitabira urugamba yanatabarukiyeho.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi rero buri wese yabikorera mu cyiciro icyo ari cyo cyose arimo akora ibikorwa bihindura ubuzima bw’Igihugu ndetse n’abumva babigeraho bambaye impuzankano ya gisirikare muhawe ikaze kuko nta gihe Igihugu kizabaho kidafite ingabo nkuko kitigeze kibaho kitazifite.”

Abaturage Bishimiye impanuro bagejejweho

Ruth Mukayisire yagize ati: “Twishimiye ibiganiro twahawe Kandi cyane ibyagarutse ku mateka y’intwari z’u Rwanda. Twabonye ko kuba intwari atari ukuba uri ku rugamba rw’intambara gusa, ko ahubwo ari ukugira icyo umarira abandi cyane mu bihe bikomeye. Natwe tuzaharanira kuba beza cyane mu byo dukora biteza imbere Igihugu.

Umunsi w’intwari ku rwego rw’Akarere Ka Nyagatare wizihirijwe mu Murenge wa Karama ari nako  kifashishwaga na RPA mu gukoresha amahugurwa mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE