Nyagatare: Mukashema worojwe na RCS avuga ko atasigaye mu gahinda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mukashema Dancile, ni umubyeyi ukuze warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu abarizwa mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Yorojwe inka n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, maze avuga ko agiye kubwira abo mu muryango w’umugabo we ko atasigaranye agahinda.

Mukashema yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, ubwo yashyikirizwaga inka n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rw’Igorora, RCS.

Yashimiye cyane igikorwa yakorewe kandi yizeza ko azamenyesha umuryango wa Semuhungu Jean Bosco, umugabo we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze ari umukozi wa RCS ko atasigaye mu gahinda kuko yasigaranye umuryango mugari wa RCS.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya ko Mukashema Dancile, ari umufasha wa Semuhungu Jean Bosco wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Kibuye wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mubyeyi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye umugabo we n’abandi bo mu muryango we.

Umuyobozi w’ Ishuri rya RCS rikorera i Rwamagana, mu izina ry’Ubuyobozi bwa RCS yamenyesheje abitabiriye igikorwa ko cyateguwe mu rwego rwo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kigamije gushimangira ubuvandimwe no guharanira ubudaheranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yashimiye ubuyobozi bwa RCS bwaremeye inyana nziza uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubuyobozi bwa Nyagatare bwijeje ko inka yatanzwe izitabwaho ikavurwa mu bufatanye bw’ ubuyobozi bw’ Akarere.

Amafoto: RCS

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Niyomugabo says:
Kamena 21, 2025 at 7:33 pm

Ibi nibyo bita ubudasa. RCS SONGA MBERE.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE