Nyagatare: Kiyombe Ikiraro cyatwaye miliyoni 150 cyabarinze kugwa mu mugezi

Abaturage bo mu Tugari twa Karujumba Kabungo na Karambo two mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare barishimira ikiraro cyo mu kirere cyubatswe hejuru y’umugezi wa Ngoma, wabagoraga kwambuka, cyatwaye asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abo baturage bavuga ko icyo kiraro bubakiwe kirimo kubafasha koroshya ubuhahirane n’imigenderanire.
Ubundi ngo bajyaga bahura n’ingorane zo kwambuka uwo mugezi cyane mu gihe cy’imvura bikanatuma abanyeshuri basiba amasomo.
Tumwesigye Karambarire ati: “Twagorwaga no kwambuka tuva mu Kagali kacu tujya hakurya.
Ingorane zikomeye kandi zari ku bana bacu basibaga amashuri kuko ubusanzwe bacaga mu mazi. Ikindi ni uko umuntu yashoboraga gukenera ikintu hakurya ariko bikagusaba gukora ibilometero ujya kuzenguruka.”
Yakomeje agira ati: “Twifuzaga kwambuka tubona wenda nta mazi menshi arimo ariko wagira ibyago ukarohama. Inaha dutuye mu misozi ku buryo aho wari usanzwe ufite inzira iyo yangiritse cyangwa kuhaca bidakunda biragorana kuba wabona ahandi.
Sindikubwabo Felicien yavuze ko kimwe na bagenzi be bafite abanyeshuri basabwaga kwambuka uyu mugezi byari ingorabahizi çyane ku bana bakiri bato, aho byasabaga ko babaherekeza bakabambutsa.
Yagize ati: “Twicaga imirimo twagombye kuzindukiramo tukabanza kuza kwambutsa Abana bakiri bato kuko hari igihe bagwagamo mu bihe by’imvura nyinshi abenshi bahagarikaga kujya kwiga kuko Ngoma yabaga yuzuye bashobora kurohama. Uyu munsi turashima ubuyobozi buduhaye inzira ifite umutekano irafasha abana bacu ntibatakaze amasomo ariko bikanadufasha mu mikorere yacu ya buri munsi.”
Musoni John Yavuze ko aho ikiraro cyubakiwe basigaye biga neza badasiba.
Ati: “Kuva ikiraro cyakubakwa ntiturongera gusiba ishuri kuko inzira ni nyabagendwa kandi turashimira Leta ihora ishyira umutarage ku isonga, agakemurirwa ibibazo yahuraga nabyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, ashima abagira uruhare mu gukura abaturage mu bibazo, agasaba kandi abaturage bahabwa ibikorwa remezo nk’ibi kubirinda no kibyitaho kugira ngo bikomeze kubafasha mu guteza imbere imibereho yabo.
Yagize ati: “Turashimira n’umufatanyabikorwa wadufashije kubaka iki kiraro, bigatanga igisubizo ku mbogamizi abaturage bari bafite. Abagenerwabikorwa bakwiye kugifata neza kugira ngo hatagira ucyangiza bakazadusubiza muri bya bibazo. Imivugo ibe ingiro ntihazagire usenya bareba.”
Mu Karere ka Nyagatare butangaza hamaze kubakwa ibiraro byo mu kirere 5, birimo bine byubatswe ku mugezi w’Umuvumba hagamijwe gufasha abaturage kubona uko bagenderana ndetse babone n’aho banyuza ibyo bahinga n’ibyo bagura mu masoko.

