Nyagatare: Hatangirijwe ubukangurambaga buzamura ubumenyi bw’urubyiruko mu kurwanya SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda bwagaragaje ko ubumenyi rusange mu rubyiruko kuri gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA bukiri hasi ku gipimo cya 59%.
Ni muri urwo rwego ku wa 21 Mata 2023, mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo hatangirijwe ubukangurambaga buzagera n’ahandi mu Gihugu, bugamije kuzamura ubu bumenyi kugira ngo intego y’Igihugu yo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bukagera ku gipimo cyo hasi gishoboka igerweho.
Aka karere ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba byagaragaye ko yiganjemo ubwandu bushya.
Nyirinkindi Aimé Ernest ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yavuze ko muri iyi Ntara abantu 66% gusa ari bo bagabanyije virusi zitembera mu maraso mu gihe mu zindi Ntara bari hejuru ya 75%.

Yongeyeho ati: “ Imibare dufite mishya ni uko abantu bashya bandura Virusi itera SIDA buri mwaka, abenshi bagaragara mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, kandi muri bo higanjemo urubyiruko”.
Muri ubu bukangurambaga bwakorewe muri Santeri ya Rukomo igaragaramo ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi, Nyirinkindi yakomeje avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya SIDA mu Rwanda, hakiri imbogamizi mu rubyiruko kuko hagaragara cyane ubwandu bushya buri hejuru ya 65% ugereranyije n’ibindi by’iciro by’imyaka.
Yavuze ko ubu bwiganze buri cyane mu bakobwa bakiri bato barimo n’abafite imyaka 16.
Yongeyeho ati: “Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 29 ni bo benshi ugereranyije n’abahungu aho usanga babakubye inshuro eshatu”.
Nyirinkindi yagaragaje ko serivisi zo guhangana n’icyorezo cya SIDA zitangwa ku isi no mu Rwanda zitangwa, gusa bigaragara ko urubyiruko rutazitabira.
Ati: “ Urubyiruko ntirukoresha neza izo serivisi nk’uko ziba zashyizweho kandi zitangirwa ubuntu, dukora ubukangurambaga kugira ngo turukangurire gukoresha izo serivisi kugira ngo tubashe kugera ku ntego yacu yo kugabanya ubwandu bushya bukagera ku kigero cyo hasi cyane gishoboka no guhagarika imfu zituruka kuri Virusi itera SIDA”.
Nk’uko yabivuze, ubu bukangurambaga ni imwe mu ngamba zafashwe mu guhangana n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bw’umwihariko mu rubyiruko.
Ati: “Kugira ngo urubyiruko turushishikarize, rubanze rumenye serivisi zose dushobora gukoresha mu rwego rwo kwirinda kwandua Virusi itera SIDA no kurwanya imfu zishobora guturuka ku kuba umuntu yaranduye iyi virusi […]. Abantu nibamara kumenya izo serivisi, urubyiruko turutinyure, tunarurangire uburyo rushobora kuzibona, ko rushobora kujya ku mavuriro rukazibona mu buryo bw’ibanga”.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya biganjemo urubyiruko bavuze ibyo babona bitiza umurindi iki kibazo cy’ubwandu bushya; uretse kuba hari urubyiruko rutitabira serivisi zo kukirwanya ariko na bake bazitabira baradohoka.
Rudakemwa ni umwe mu rubyiruko, ati: “… hari serivisi zo kwirinda SIDA tubona; hano muri iyi santeri udukingirizo turahari ariko hari ugakoresha bikagera aho akadohoka kubera impamvu nyinshi, zimwe navuga ni inzoga n’ibiyobyabwenge iyo ubwenge bwayobye no kwirinda ntaba akibikoze, hari rero nabamenyera iyo ngeso mbi akagera aho akumva agakingirizo katakiri ngombwa”.
Ufitamahoro Yvonne ucururiza mu isoko rya Rukomo avuga ko ubu urubyiruko usanga rukoresha ikoranabuhanga rukavoma amakuru atari yo arushora mu busambanyi rugakurizamo kwandura.

Ati: “Hari abishora mu busambanyi bitewe n’amashusho y’urukozasoni bareba bakoresheje ikoranabuhanga, ikindi ni abishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Urubyiruko ni ukuruba hafi, rukwiye kwigishwa, ababyeyi tukita ku nshingano”.
Ndagijimana Eliel ni umugabo wubatse, ati: “Hano iwacu rukomo usanga n’utwana duto twishora mu busambanyi bitewe no kugendera mu bigare, ababashukisha ibintu bitandukanye, ugasanga umukobwa wigiye hejuru mu myaka yigisha umuto izo ngeso, niba ari amavuta meza akaba yayamuha akisiga akamubwira uburyo yayabonye, kandi nyamara bitanyuze mu nzira nziza….”

Nubwo hakiri inzitizi, ariko RBC ivuga ko hari intambwe yatewe n’u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya SIDA.
Kuva muri 2005 abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda bagumye kuri 3%. Imibare iheruka ya 2019 igaragaza ko mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49, igipimo y’abafite Virusi itera SIDA ari 2,6%, mu gihe abari hagati y’imyaka 15 na 64 ari 3% ni ukuvuga hafi 227,000 mu Gihugu.
Ku bijyanye n’ubwandu bushya, muri 2013 hari abantu 27 mu ikipe y’abantu ibihumbi 10 banduraga Virusi itera SIDA buri mwaka, ni ukuvuga 0,27%. Muri 2019, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bashya bandura buri mwaka bagabanutse bagera ku bantu 0,08%.
Abana bavuka ku babyeyi bafite iriya virusi muri 2010 bari 11% banduraga babikuye ku babyeyi babo, ubu bari hasi ya 2%.
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA burakorwa na RBC ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, iy’Urubyiruko bukaba buzibanda mu mashuri.



