Nyagatare: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 6 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 hashinguwe mu cyubahiro imibiri 6 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri itandatu yashyinguwe uyu munsi, harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Nyagatare ahitwa Gakirage n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Tabagwe.
Mu buhamya bwa Nyiracari Peace warokokeye Jenoside mu maranshi yagarutse ku itotezwa n’ubwicanyi Abatutsi bakorewe n’Interahamwe zifatanyije n’Abarundi babaga Rukomo kugeza ahungiye muri Pariki, aho yahuriye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima nk’umubyeyi wari umaze igihe gito abyaye.
Nyiracari ashimira ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko nyuma y’icuraburindi yanyuzemo akabura abavandimwe, inshuti n’abaturanyi ataheranwe n’agahinda kuko ubu asigaye abana neza n’Abanyarwanda bose mu mahoro.
Yavuze ko icyizere cyo kubaho ari cyose kuko abasha kwibeshaho no kwita kub o mu muryango we. Yemeza ko kuba abarokotse Jenoside barigishijwe kubabarira ndetse bagahabwa ubufasha butandukanye byaramuteye imbaraga n’icyizere cy’ubuzima kiragaruka.

Nyiracari Peace warokokeye mu maranshi akaba na we yashyinguye uwo mu muryango we, yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba ashyinguye uwe mu cyubahiro ngo kuko yahoranaga agahinda ko kutamushyingura.
Abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro bavuze ko bashimishijwe cyane n’iki gikorwa nyuma y’igihe kirekire bashakisha iyo mibiri.
Uwingabe Thérèse Bukuba ati: “Naje hano mu rwego rwo gushyingura mu cyubahiro data Bukuba, ndanezerewe cyane kuko imyaka 30 si mike utarashyingura umubyeyi wawe rero ndanezerewe cyane, ndashima Imana ko abateguye umugambi wa Jenoside bagamije kutumaraho batabigezeho Inkotanyi zaraje ziratubohora”.
Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Akarere bwababaye hafi bukabafasha kubomora ibikomere bya Jenoside ndetse bakanabubakira urwibutso rwiza rushyinguyemo ababo.
Ati: “Iyo uhetse umutwaro wenyine urakuvuna ariko iyo ufatanyije n’abandi wumva ufite ingufu, ndabashima ariko uko mbivuga ndumva bidahagije, ndabashima bigari cyane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abashyinguye ababo uyu munsi, anabizeza ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi. Yashimiye abatanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke.

Ati: “Ndagira ngo nshimire abantu baduhaye amakuru yabo twashyinguye none, kuko imyaka 30 ni myinshi abantu batangaga amakuru tugashakisha imibiri tukayibura, kugeza uyu munsi tubashyingura, hari inzira byagiye binyuramo”.
Gasana Stephen yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro ndetse anasaba abafite ibimenyetso by’amateka ya Jenoside kubizana bigashyirwa mu rwibutso.



