Nyagatare: Basabwe gukangurira abana babo kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare ubwo hizihirizwaga  Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu, ababyeyi basabwe gushishikariza abana babo kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro biherekejwe n’ikoranabuhanga kugira ngo bagire ubumenyi buhangije   bwo kwihangira imirimo.

Uyu munsi wizihijwe ku wa 8 Werurwe 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”, waranzwe no kumurika udushya twahanzwe n’abagore bibumbiye mu makoperative n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ingabire Paula Minisitiri w’Ikoranabuhanga  na Inovasiyo, yagize ati: “Babyeyi namwe barezi turabasaba kurushaho gukangurira abana bose; abahungu n’abakobwa kwiga amashuri yaba ay’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bagire ubumenyi  buhagije bwo kwihangira imirimo mishya yongera umusaruro, Leta na yo yabishyizemo ingufu nyinshi kugira ngo ayo mashuri abe menshi kandi agere kuri bose”.

Yasabye ko banakangurira by’umwihariko abana b’abakobwa gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi kuko atari ay’abahungu gusa.

Yagaragaje ko  guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu ndetse n’isi yose muri rusange kuko bifasha abagituye kunoza no kwagura ibyo bakora n’ababikorera iwacu bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa gukomeza gufasha umuryango nyarwanda muri rusange gukoresha ikoranabuhanga no gushishikariza urubyiruko guhanga udushya mu gukemura ibibazo bihari birimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Kuba Leta yarashyizeho gahunda zifasha Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya ni intambwe ikomeye kuko bifasha buri muturage wese aho ari kugira amakuru mu buryo bwihuse akagera ku yandi mahirwe, bikanadufasha gutera imbere nk’Igihugu”.

Bamwe mu bitabiriye kwiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro  n’ikoranabuhanga baganiriye n’Imvaho Nshya barimo abakobwa by’umwihariko, bakanguriye bagenzi babo gutinyuka bakumva ko bashoboye.

Harimo abiga mu  Ishuri ryisumbuye rya ETP Nyarurema mu Karere ka Nyagatare bari mu itsinda ( Club) ryakoze porogaramu y’ikoranabuhanga ifasha abanyeshuri bashaka kwiga kuri iki kigo kwiyandikisha, banakoze robo ishobora gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’amabwiriza ihawe.

Abanyeshuri bamurikiye Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo porogaramu bakoze ifasha abanyeshuri kwiyandikisha ku kigo

Umwe muri bo witwa Umurerwa Divine yagize ati: “Icyo twababwira ni uko umukobwa ashoboye; dufite ubushobozi nk’ubwa basaza bacu, bitinyuke natwe twaje kwiga ibi batubwira ngo ni  imibare ntitwabishobora ariko twaritinyutse, kandi  na bo babishobora, batangiye banasoza”. 

Mugenzi we Kirabo Phiona ati: “Abana b’abakobwa batinyuke bakoreshe ubushobozi n’amahirwe bafite kuko ibyo washyizeho umutima ubikora kandi ukabigeraho”.

Ikirezi Pacifique ushinzwe amasomo muri ririya shuri, yavuze ko kuba haboneka umwanya wo kumurika ibyagezweho bibera urugero rwiza n’abandi bagatinyuka.

Yakomeje agira ati: “Ndakangurira abana b’abakobwa n’abagore muri rusange ko nta mpamvu yo kwitinya, umwana w’umuhungu ibyo yakora n’umukobwa arabishobora, ahubwo muri bano bashiki bacu hari benshi tubona babizi cyane usanga bumva imibare cyane kandi bafite itsinda bagomba gusobanurira”.

Macurire Jeannette, Umuyobozi wa Koperative Icyerekezo Cyiza Matimba itunganya imitobe, ni umwe mu babyeyi bashimangira akamaro ko kugira  abana  bize  amasomo y’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga, aho yavuze ko ababyize biteza imbere kandi bahindukira bagasindagiza ababyeyi babo cyangwa se bakuru babo batagize amahirwe yo kubyiga, bakabahugura bakabasha kugendana n’abandi mu cyerekezo  cy’u Rwanda n’isi muri rusange.

Yagize ati: “Dufite urubyiruko turi kumwe, iyo tugeze nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubwo twebwe hari aho byatugora baraduhugura kuko dufitemo abarangije amashuri yisumbuye n’abarangije kwiga kaminuza babisobanukiwe, twabashije kwinjira muri iki gicu cy’iterambere neza”.

Nyirajyambere Bellancile ukuriye Inama y’Igihugu y’ Abagore ku rwego rw’ Igihugu na we yashimangiye  ko bakangurira abana  by’umwihariko abakobwa gitinyuka kwiga siyansi kugira ngo bafashe ababyeyi batagize amahirwe yo kugira ubwo bumenyi no gutunga telefoni.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE