Nyagatare: Bakanguriwe kubyaza umusaruro imihanda irimo kubakwa

Muri gahunda yo guhindura ishusho y’imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka imihanda ya Kilometero 6,7 abahatuye bagaragarizwa inyungu babifitemo basabwa kuyibungabunga, bakayibyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yatangije imirimo yo gukora indi mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya na Km 6.7 kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Nyakanga, aho ahamya ko izazanira inyungu abaturage.
Yakomeje avuga ko iyo mihanda kandi ije yiyongera ku yindi yarangiye ireshya na Kilometero 18.2, yubatswe muri gahunda y’Umushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali uterwa inkunga na Banki y’Isi mu mushinga wa RUDPII.
Meya Gasana yagize ati: “Ni igikorwa cyiza gikubiyemo ibintu byinshi, haje amajyambere hanyuma abantu baturiye iyo mihanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi, abashaka gutura, uwari ufite ikibanza kuko hatagendekaga kuko nta mihanda yari ihari ubu agiye kucyubaka, mu gihe cyo gukora iyi mihanda habamo gutanga akazi abantu bakabona amafaranga.”
Yongeyeho ati: “Imihanda nk’iyi ni andi mahirwe aba asanze abaturage bacu haba abazabona akazi, abazacuruza ndetse n’abazayikoresha. Ni iterambere dukesha ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame”.
Ari abaturage kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bahamya ko imihanda irimo kubakwa ari inyungu ikomeye ku baturage batuye Nyagatare n’abahagana. Meya Gasana akaba yarahereye aho abasaba kubungabunga ibyo bikorwa remezo Leta irimo kubegereza.
Ati: “Dukwiye kubungabunga ibikorwa remezo nk’ibi tubona kugira ngo bigirire akamaro abaturage, abakorera n’abagenda i Nyagatare bityo tunabibyaze umusaruro ukwiye”.
Yanasabye abagiye gukora uwo muhanda, kuzakorana neza n’abaturage ndetse n’abakozi bazakoresha kugira ngo imirimo yo kubaka iyi mihanda izarangire mu gihe cyateganyijwe.
Abaturage bemeza ko imihanda igenda yubakwa mu mujyi wa Nyagatare ibazanira iterambere, kuko abantu barushaho kuza kuwuturamo, bakawugana, aho umuhanda ugeze bihazamurira agaciro.
Imirimo yo kubaka iyi mihanda ya Kilometero 6.7 izamara amezi 12, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda 5,605,988,768.




