Nyagatare: Babangamiwe n’ibyatsi byitwa Kanyobwa byonona ibihingwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 18, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Babangamiwe n’ibyatsi byitwa ‘Kanyobwa’ bigera mu mirima ntibivemo ahubwo bikonona ibihingwa byabo ari ko bibatera ibihombo.

Aba bahinzi bavuga ko aho ibyo byatsi byageze bihava bigoye, kuko mu gihe cy’izuba byihisha ariko imvura yagwa kikamera ku bwinshi, ku buryo birusha imbaraga ibihingwa byatewe mu mirima.

Ibyo byatsi bigaragara cyane mu Mirenge ya Gatunda, Karama, Mukama n’ahandi hegereye imisozi miremire.

Uretse konona imyaka, abahinzi bo bavuga ko binabasaba guhora mu masambu babagara, bikabagusha mu gihombo gituruka ku gukoresha amafaranga menshi mu guhangana n’ibyo byatsi barandura bugacya byameze.

Abishimwe Leandre agira ati: “Iki cyatsi rero ahantu kigeze ntikihacika. Kirororoka cyane ku buryo iyo kije mu myaka kiguha akazi ko kubagara buri gihe kuko utabikoze kirengera imyaka ku buryo nta musaruro wabona. Iri bagara rya hato na hato na ryo rituma dutakaza umwanya n’amafaranga y’abakozi. Hakozwe ubushakashatsi kuri iki cyatsi hakaboneka imiti yahangana nacyo byakorohereza abahinzi.”

Akomeza avuga ko ibyo byatsi bikunda cyane ahantu hari urutoki.

Murindwa Donat na we agira ati: “Intoki z’inaha dusanga zararaye kubera izi Kanyobwa. Bitera umwanda mu rutoki kuko mu gihe cy’imvura bimera ari byinshi cyane. Akenshi rero dukorera urutoki kugira ngo twese neza. Bivuze ko mu gihe rwaba ruri muri ibi bihuru ntabwo warutegaho umusaruro nkuwo rwagatanze ruri ahantu hakeye.”

Akomeza avuga ko ibyo byatsi bigira imbuto nyinshi zihisha mu butaka mu gihe cy’izuba, imvura yagwa zikamera ku bwinshi.

Ati: “Nta bundi buryo bwo kukirwanya kuko ntiwatoragura izo mbuto zacyo ngo uzimare mu mirima. Ikindi ntizijya zibora, iyo izuba rivuye huma utwatsi two hejuru imbuto zigasigara murima. Tubonye buryo bwo kukirwanya byadufasha.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (RAB) buvuga ko nta miti izwi yakwica ibyo byatsi, kandi ngo ntabwo ari icyonnyi uretse kuba cyaba cyinshi cyane kikabuza imyaka kuzamuka.

RAB igira inama abo bahinzi yo kubagara no gukoresha ifumbire cyane, mu rutoki hagasasirwa cyane.

Kayumba John, Umuyobozi w’ Ishami rya RAB muri Nyagatare, yagize ati: “Nta bushakashatsi burakorwa kuri iki cyatsi ngo haboneke umuti wakirwanya. Gusa ubu amakuru tugifiteho ni uko icyo cyatsi kitona, ahubwo gishobora kubangamira imyaka mu gihe kitayikuwemo ngo ibone ubwisanzure.”

Yavuze ko uretse kuba cyaba umwanda n’imbogamizi zo gukura kw’imyaka igihe cyabaye cyinshi, abaturage bakoresha uburyo bwo gusasira urutoki ngo ntikibahangara kuko ifumbire ikirusha imbaraga ntikizamuke.

Ni ibyatsi bikunda ahahinze urutoki
Ibyo byatsi bishorera mu butaka imbuto zimeze nk’iz’ubunyobwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 18, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE