Nyagatare: Abaturage bahumurijwe nyuma yo gufata umufutuzi 1 mu babakoreraga urugomo

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage batuye mu Mirenge ya Rukomo, Musheri, Mimuli na Mukama no mu yindi Mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda bari bamaze iminsi bahangayikijwe n’umutekano muke uterwa n’abakora ubucuruzi bwa magendu bitwa abafutuzi kuko babakoreraga ibikorwa by’urugomo, none umwe muri bo yatawe muri yombi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abihishe inyuma yabyo bari gukurikiranwa, abakekwaho kugira uruhare muri byo ndetse hakaba hari umwe muri batandatu umaze gutabwa muri yombi.

Abanyerondo bo mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo bemeza ko hateye abagizi ba nabi mu cyumweru gishize bakomeretsa abaturage bane ndetse umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Bavuga ko ababateye ryari itsinda bitwajwe intwaro gakondo zirimo imihoro, kupakupa, inkota, ibyuma n’ibindi ari mu masaha y’umugoroba batangira kubahohotera.

Kubwimana Simeon wakomerekejwe n’abagizi ba nabi, yagize ati: “Twabonye itsinda ry’abantu bari hamwe tugira amatsiko yo kumenya abo ari bo bacana amatoroshi, tubabaza aho bagiye ariko badusubiza ko tudashinzwe kumenya ibyabo ko ahubwo bo bagenzwa no kwica. Twasubiye inyuma baratwirukankana bashaka kudutema, bankubise umuhoro mu bitugu ndiruka ariko ku bw’amahirwe ntibanyica.”

Mukanoheli Rose nawe ati: “Bari banyishe Imana irandokora kuko bangezeho ndapfukama mbasaba imbabazi ariko bankubita ikirindi cya kupakupa, nahagurutse niruka nsiga bagenzi banjye aho ariko nyuma dusanga harimo umwe wishwe.”

Mukankubana Peninah na we yagize ati: “Ubu dutaha kare kuko ntawageza saa moya ari gucuruza kugira ngo natwe tudahura nabo bagizi ba nabi bakatuvutsa ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko ubugizi bwa nabi bumaze iminsi buvugwa mu Karere ka Nyagatare bwatewe n’abantu bakora ubucuruzi bwa magendu (abafutuzi) nyuma yuko bahombejwe amafaranga yu Rwanda asaga miliyoni 11 Frw mu bihe bitandukanye.

Icyo gihombo cyatewe n’ideni bafashemo ku mucuruzi baranguraho mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda witwa Byamukama, ibyo bambukije birimo kanyanga, amashashi, urumogi, imiti ya malaria (quartem), amabaro y’imyenda, inkweto n’ibindi bigafatwa bigizwemo uruhare n’abaturage batanga amakuru.

ACP Rutikanga Boniface

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka mu buryo butemewe kirahari kandi ahantu hegereye ibihugu duturanye birahari kuko bibinjiriza amafaranga mu buryo butemewe, ababikoze rero bifuje kwihimura ku babangamira ibikorwa byabo n’inyungu kandi bifuza guca intege ubatangaho amakuru.”

ACP Rutikanga yavuze ko nta mpungenge n’ikibazo cy’umutekano muke bikiri mu Karere ka Nyagatare kuko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse akaba ari ho acumbikiwe kugeza ubu.

Yavuze ko abagize uruhare muri ibi bikorwa bose bari gushakishwa kandi bazafatwa bityo ko abaturage bakwiye gukomeza gukora ibikorwa byabo batekanye.

Yagize ati: “Abaturage ntibagire ubwoba kuko abagizi ba nabi tumaze kumenya amakuru yabo kandi inzego z’umutekano ziri maso. Abitwikira ijoro bagakanga abantu na bo ubwabo ni abanyabwoba kuko ibyo bakora ntibinyuze mu mucyo.

Umuntu ubundabunda mu gihuru nijoro ntawamurusha ubwoba kandi abaturage bakomeze batange amakuru mu nzira zikwiriye, ibindi tuzabyikorera nk’ibyo tumaze gukora bikuraho igikuba cyari kimaze iminsi kivugwa.”

Umwe mu bafutuzi ukekwaho kugira uruhare mu guteza umutekano muke no kubangamira ituze ry’abaturage, yavuze ko ibi bikorwa babikoreye mu Mirenge yo mu Karere ka Nyagatare ndetse na Gatsibo kandi bashakaga kugirira nabi abaturage batanga amakuru y’ibyo binjiza.

Yavuze ko kuba baratewe ibihombo no kuba ibyo binjije mu buryo butemewe byarafashwe ari yo mpamvu bifuzaga kwihorera bakoresheje intwaro gakondo.

Yagize ati: “Twahombye amafaranga menshi ku buryo n’ibyo nari ntunze nabigurishije kugira ngo nkore ubufutuzi. Njye na bagenzi banjye rero, uburakari n’umujinya byatumye tugambirira kubica ariko tuza gukomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano n’abaturage.”

Polisi yu Rwanda itangaza ko abafutuzi bakekwa kugira uruhare mu guteza umutekano muke ari batandatu (6) ariko hakaba hamaze gufatwa umwe muri bo ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Inzego z’umutekano zahumurije abaturage, zibizeza ko umutekano urinzwe neza
  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE