Nyabihu: Yakuwe mu ‘nzu y’akayunguruzo’ yubakirwa iya miliyoni 16 Frw

Ayigihugu Daniel w’imyaka 49, ufite ubumuga yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wanyagirirwaga mu nzu ishaje yasigiwe n’ababyeyi, yubakiwe inzu igezweho ifite agaciro ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayigihugu n’abaturanyi be mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, bari mu byishimo ku bw’iri cumbi rishya kuko avuye mu nzu yari ifite igisenge cyatobagutitse cyahindutse nk’akayunguruzo, ku buryo imvura yagwaga bakabura aho begeka umusaya.
Uyu mugabo yari amaze imyaka myinshi atuye mu nzu y’ikirangarizwa, aho imvura yagwaga akitwikira ihema cyangwa akajya gusembera mu baturanyi kuko yari ifite igisenge cyaboze, n’ibikoresho bye muri icyo gihe byarangirikaga.
Uyu munsi, Ayigihugu arishimira ko ubuzima bwe bwahindutse kuko inzu yatujwemo igezweho kandi ikaba ifite n’amashanyarazi, ibikoresho byo mu gikoni, intebe, ameza, ibiryamirwa n’ibindi bimuha umutekano usesuye mu rugo rushya.
Ayigihugu yagize ati: “Numvaga ntazongera kugira ubuzima bwiza, ariko ndashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwita ku batishoboye. Ubu ndaryama neza, mfite inzu ifite amatara n’ibikoresho byose. Byose byaturutse ku butabazi bw’inzego z’ubuyobozi, ubufasha bw’abaturage n’imiyoborere myiza. Ndabashimiye kuko bangaruriye icyizere n’icyubahiro. Nzakomeza kuyibungabunga aho izangirika nzahasana.”
Yongeraho ko muri ubu we n’umuryango we baryama ahantu hatekanye bakaba baribagiwe uko banyagirirwaga mu nzu y’ikirangarizwa.
Ati: “Ndumva ntuje, kandi ndashimira Leta yacu idasiga uwari wese mu bwigunge, nkanashimira itangazamakuru ryankoreye ubuvugizi kuko nasaga nk’umuntu wari yaribagiranye.”
Indi Nkuru Wasoma: Nyabihu: Baratabariza umuturanyi unyagirirwa mu nzu yasigiwe n’ababyeyi
Abaturanyi be na bo bagaragaje ibyishimo byo kubona umuturanyi wabo batabarije abonye igisubizo kirambye, bagashimira n’Imvaho Nshya yabasuye ikamukorera ubuvugizi.
Nyirabufumbira Gaudence, umwe muri bo, ati: “Twese twari tuzi uko yari ameze, inzu ye yari ishaje cyane, ariko ubu turashimira ko Leta yamwitayeho. Ubu arasa neza, afite isuku n’icyizere. Ni urugero rwiza ku bandi baturage, ubu turuhutse impungenge twahoranaga ko inzu izamugwaho n’umuryango we.”
Ndagijimana Jean Bosco na we avuga ko yishimiye iki gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi, ati: “Byaradushimishije kubona ubuyobozi bumwitayeho. Ubu turizera ko n’abandi batishoboye bazafashwa. Twabonye ko Leta yita ku baturage bose. Nasaba abayobozi bacu kujya bita ku muturage hatabanje kubaho itangazamakuru kuko abayobozi ni bo baba baturanye n’abaturage babo.”
Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko gufasha Ayigihugu biri mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, byashyizwe mu bikorwa kugira ngo buri wese abe mu buzima buboneye.
Yagize ati: “Ikibazo cye cyari kimaze igihe koko bigaragara ko aba ahantu hatamuha umutekano, yari yarashyizwe ku rutonde rw’abazafashwa. Ubu twishimira ko yamaze kubakirwa, afite inzu nziza n’ibikoresho by’ibanze. Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza yita ku baturage, kandi tuzakomeza no gufasha abandi bafite ibibazo nk’ibi, ariko nanone tumusaba kuyifata neza.”
Yaboneyeho gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza gutanga amakuru ku baturage batagira aho kuba, kugira ngo hatagira umuturage wongera kunyagirirwa mu nzu zishaje n’abatagira aho baba; asaba kandi abahabwa inzu kujya bazifata neza.



