Nyabihu: Abaturiye ingomero za Giciye bamaze imyaka 15 mu icuraburindi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image
Urugomero rwa Giciye ya II abaruturiye ntibagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu, baturiye ingomero ebyiri za Giciye (iya mbere n’iya kabiri) bavuga ko babangamiwe no guturana na zo ariko bakaba batagira umuriro w’amashanyarazi ashize imyaka irenga 15 bawusaba.

Bavuga ko ari ibintu bibabaje kubona insinga zibaca hejuru zijya mu yindi Mirenge, bo bagasigara mu mwijima, nyamara ari bo begereye izo ngomero.

Abaturage bavuga ko kutagerwaho n’amashanyarazi bibangamira iterambere ryabo mu buryo bukomeye.

Mukandayisenga Claudine, yagize ati: “Birababaje kubona insinga z’amashanyarazi zica hejuru y’inzu zawe ariko ntuhabwe umuriro. Nta televiziyo tugira, ntitwumva radiyo, abana bacu ntibasubira mu masomo kuko nijoro haba ari umwijima. Uko imyaka ihita indi igataha tuba mu kizima.”

Nsengimana Theoneste, umucuruzi muri ako gace, na we ati: “Iyo bwije saa kumi n’imwe tuba dutangiye gufunga amaduka kubera umwijima. Nta mashini zisya dufite, nta salo zitunganya imisatsi, nta n’ubundi bucuruzi bushingiye ku mashanyarazi bushoboka. No kubona serivisi z’Irembo biraduhenda kuko tugomba kujya mu yindi Mirenge dutegesheje amafaranga menshi, tubonye umuriro byose twabigeraho.”

Abaturage bongeraho ko bakoresha peteroli n’ibishishimuzo bituma bahura n’indwara z’ubuhumekero, kandi bigatuma n’urubyiruko rudashobora kwihangira imirimo ishingiye ku mashanyarazi nk’ubusuderi, gusya ibinyampeke, cyangwa ububaji.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi kiri mu nzira yo gukemuka.

Yagize ati: “Mu Karere ka Nyabihu ntabwo twari twagera ku mubare munini w’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi, ariko hari umushinga uri gushyirwa mu bikorwa ugamije gukwirakwiza amashanyarazi mu gihe cy’imyaka itanu. Abo baturage bo muri Jomba bazasurwa, turebe niba koko ari ngombwa kuhabageza umuriro bitewe n’uburyo batuye. Gusa ntibagire impungenge, ikibazo cyabo kirazwi kandi kizakemuka.”

Jean Claude Habimana, Umukozi wa REG mu Karere ka Nyabihu yasabye abaturage kwihangana mu gihe barimo gutegura uburyo burambye bwo gukemura icyo kibazo.

Yagize ati: “Ntabwo ikibazo cy’abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi muri Nyabihu gifite n’abaturage ba jomba gusa ni ikibazo rusange no mu yindi Mirenge. Umushinga dufite kuri ubu ni wo uzakemura iki kibazo nasaba abaturage kuba bategereje kuko ibikorwa birakomeje.”

Ingomero ebyiri za Giciye I na Giciye II ziri mu Karere ka Nyabihu, zikoresha amazi y’umugezi wa Giciye, kandi zifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi menshi ku rwego rw’Igihugu.

Aho Giciye I, iherereye mu Murenge wa Rurembo, ifite ubushobozi bwa 4 MW; Giciye II na yo iri hafi aho, ifite ubushobozi bwa 4 MW.

Zombi zubatswe mu rwego rwo kongera amashanyarazi ku muyoboro mugari w’Igihugu, ariko abaturage bo muri Jomba bavuga ko bataragerwaho n’uwo muriro, kuko insinga ziwutwara zibaca hejuru zijya mu yindi Mirenge.

Kugeza ubu, Akarere ka Nyabihu kari ku gipimo cya 80,4% by’ingo zifite amashanyarazi, ariko bamwe mu batuye hafi y’ingomero za Giciye baracyategereje umucyo.

Bamwe mu baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya I & II nta muriro w’amashanyarazi bagira
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE