Nyabihu: Abasore n’inkumi bakuriye mu manegeka bagowe no gushinga ingo

Bamwe mu basore bo mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bagowe no gushinga ingo kubera ko imisozi bakuriyemo yazahajwe n’ibiza bakaba batabona uko bubaka inzu baturamo, ubushomeri na bwo bukaba butuma batabona ubushobozi bwo kugura ahatari mu manegeka.
Bavuga ko kuvukira mu manegeka bibagiraho ingaruka zikomeye, zirimo no kuba bakura nta cyizere bafite cyo kuba babona ahantu batangirira ubuzima kuri gakondo yabo.
Ikindi bahurizaho ni uko kwigondera ikibanza aho cyaboneka hatari mu manegeka bitoroshye kuko kibona umugabo kigasiba undi.
Nzabirinda Eugenie yagize ati: “Hano kugira ngo uzabone aho wubaka nk’umusore cyane ko n’imirimo kuri bamwe yabuze usanga ari ikibazo kidukomereye cyane, iyo ugiye gusiza hano uba ufite ubwoba ko isuri izagutwara, watekereza uburyo uzabona ikibanza ahantu hatekanye na bwo bikakuyobera ugahitamo kwigumanira n’ababyeyi.”
Akomeza avuga ko hari ubwo bashwana n’ababyeyi babo babasaba kuba bakubaka inzu zabo cyangwa se bakabavira mu ngo kubera ko bataha babakubitaho inzugi nijoro.
Yagize ati: “Reba nkanjye nkubwije ukuri mfite imyaka 32, ndacyarara mu gikari kwa Papa. Hari ubwo nsanga umwugariro yawutambitsemo ubwo tugatangira guserera ambwira ko nta kwiye guhora muturaho urugi kandi birumvikana. Mbona dukwiye gufashwa, none se tuzagira inkwano hano zitari munsi ya miliyoni, ikibanza cya miliyoni 8 ubwo urumva tutazasazira iwacu?”
Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Shyira bo bavuga ko na bo uretse kurambagizwa n’abandi basore bo mu tundi Turere ngo basanga nta musore wo mu Murenge wabo bakwemera kubana na we kubera ko aba adafite inzu.
Mukantabana yagize ati: “None se umusore w’ino utagira akazi, ntagire inzu, akaba adashobora no kubona ubukode ngo anjyane mu Mujyi wa Musanze, cyangwa se ngo yigondere icyumba na salo muri Vunga uwo wamutegerezamo umugabo? Duhitamo kujya gushakira ahandi kure nko mu yindi Mirenge cyangwa se tugacunga umusore ufite ikibanza ku Mudugudu.”

Umurenge wa Shyira ni umwe mu Mirenge ikunze guhura n’ibiza kubera imitere y’iyo misozi miremire kandi ifite ubuhaname burerebure.
Ku bw’iyo mpamvu, ubuyobozi bukomeza gushishikariza abaturage kurwanya isuri igikomeye cyane bakaba bakwiye gushaka uburyo bava mu manegeka ababishoboye bakimuka abatifite bagafashwa kubona habereye ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndando Marcel, avuga ko abajya gushinga ingo bakwiye kujya bubaka ahantu hadashyira ubuzuma bwabo mu kaga ahubwo bakajyana na gahunda ya Leta yo gutura ku Midugudu.
Yagize ati: “Ahubwo turasaba abasore n’inkumi bashaka gushaka ko bakwegera ubuyobozi bukabereka aho gutura hateguwe hari amasite meza ari ahantu hatekanye ariko bave muri cya kintu kivuga ngo ntawava kuri gakondo.”
Ku bijyanye n’urubyiruko rwa Shyira ruvuga ko rwabuze akazi, cyangwa se ahantu ho rwakwigira umwuga kuri ubu ngo hari agakiriro na TVET bimaze kuzura muri uyu Murenge.
Yagize ati:”Kuri ubu dufite agakiriro ka Kazirankara ni ho urubyiruko rwigira umwuga ndetse n’abakoramo ni urubyiruko. Hari n’abandi rero bakora mu birombe by’imicanga ahubwo abo bavuga ko nta kazi tubashishikariza kwiga umwuga kuko kuri ubu twujuje TVET muri GS Shyira.”
Yongeraho ko urubyiruko rukwiye guhanga umurimo bahereye no ku buhinzi, cyane ko muri kariya gace hera imyaka inyuranye haba n’urutoki rwinshi, ikindi ni uko bagana koperative z’abanyonzi n’abakarani.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu burasaba abaturage gukomeza gufata amazi ava ku nzu, bacukura n’ibyobo bifata amazi, cyane ko ngo muri aya mezi y’imbere Nzeri n’Ukwakira haba hari imvura nyinshi.
Urubyiruko na rwo rurasabwa gukura amaboko mu mifuka rugakoresha amahirwe ari mu Karere n’ahangi mu Gihugu, aho gutegereza ko azajya abasanga mu ngo aho babana n’ababyeyi babo.