Ntwari Fiacre yarahiriwe mu mpera z’icyumweru: Imyitwarire y’Abanyarwanda bakina hanze

Mu bihugu bitandukanye, imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza abandi bakomeje kurwana no kubabona umwanya uhagije wo gukina.
Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Impera z’icyumweru zari nziza ku umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs we na bagenzi be begukanye irushanwa rya Nedbank Cup nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa nyuma igatsinda Orlando Pirates ibitego 2-1, ikanakuraho amateka mabi yari imaranye imyaka 10 yo kudatwara igikombe na kimwe.
Iyi kipe yaherukaga guterura igikombe mu mwaka w’imikino wa 2014/15, ubwo yatwaraga icya Shampiyona.
Muri uyu mukino, Ntwari Fiacre ntabwo yigeze ahabwa amahirwe ngo akine, ahubwo yashyizwe ku ntebe y’abasimbura.
Impera z’icyumweru zari nziza kandi kuri Mugisha Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti ku munota wa 28 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, ikipe ye yatsinzemo US Tataouine ibitego 2-1.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Mugisha Bonheur ukina hagati yugarira amaze gutsinda ibitego bitanu muri Shampiyona.
Mugenzi we, Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino banyagiwemo na Esperance de Tunis ibitego 5-0, ihita yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia.
FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan ukinamo Mutsinzi Ange yatsinze ikipe ye Sebail ikinamo Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona, iyimanura mu cyiciro cya kabiri mu guhe habura iminsi ibiri ngo Shampiyona irangire.
Muri uyu mukino Mutsinzi Ange yakinnye iminota yose na ho mugenzi Nshuti Innocent yari ku ntebe y’abasimbura.
K. Beerschot V.A ikinamo Hakim Sahabo iherutse kumanuka yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi yakinnye umukino wa mu Cyiciro cya Mbere, batsinda Cercle Brugge ibitego 4-2. Ni umukino uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yabanjemo, asimbuzwa ku munota wa 70.
Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Djihad Bizimana na myugariro Manzi Thierry, yanganyije na Olympic Azzawiya SC ibitego 2-2. Ni umukino Abanyarwanda bombi batakinnye.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yanganyije na Monterey Bay igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona.
Kwizera ukina hagati mu kibuga yakinnye umukino wose, ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Myugariro Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo ntiyakinnye ku mpera z’icyumweru ahubwo ikomeje imyitozo yitegura Rhode Island ukinamo Kwizera Jojea uzaba ku wa 15 Gicurasi 2025.
Abakinnyi bari kwitwara neza bafite amahirwe yo guhamagarwa mu mavubi afitanye umukino wa gicuti na Algeria muri Kamena 2025, ugamije gufasha Amavubi gukomeza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizaba mu 2026.






