Ntidukwiye kugira abana imbata y’amateka mabi twanyuzemo – Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, asaganga ababyeyi badakwiye kugira abo babyara imbata y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ahubwo ko abana bakeneye kubwizwa ukuri bityo u Rwanda ntiruzasubire mu mwijima.
Yabigarutseho ejo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, mu kiganiro yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyateguwe n’inzego za Leta zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko.
Minisitiri Bizimana yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya politiki y’ivanguramoko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yifashishije umugani w’ikinyarwanda, yavuze ko ‘Umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye’. Aha ni ho ahera asaba ababyeyi kubwiza abana ukuri bityo ntibabagire imbata y’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo.
Yagize ati: “Ntidukwiye kugira abana imbata y’amateka mabi twanyuzemo, tubahisha ukuri, tubabeshya. Abato badukeneyeho ukuri bityo tukubaka u Rwanda ruzi aho rwavuye rufite abaturage bafatanyije, biyemeje kutazasubira inyuma.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku banyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Bubiligi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyigikiye umugambi wa Leta yayiteguye wo kwirukana bamwe mu banyeshuri n’abakozi b’Abatutsi mu mashuri no mu kazi.
Ati: “Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Bubiligi barateranye bakorta inama ku itariki 10 Werurwe 1973 bandika inyandiko y’impapuro 12 ishyigikira y’abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Abahutu biga mu Bubiligi ku kibazo cy’imibanire y’amoko mu Rwanda.”
Avuga ko ari inyandiko yasinyweho n’abantu 170, bashyigikira ko Leta yirukana abanyeshuri n’abakozi b’Abatutsi ndetse banavuga ko bitagomba ko Abatutsi bazongera kurenga 10% mu mashuri no mu kazi.
Leon Mugesera ni we washyizeho urutonde rwabo akurikije uko iyo baruwa imeze, benshi muri bo bagaruka mu Rwanda bahabwa imyanya y’ubuyobozi.
Ati: “Bamwe ntibanakoze Jenoside ku buryo Perezida wa Repubulika yabagiriye icyizere, nyuma ya Jenoside bajya muri Leta y’Ubumwe bafatamo imyanya ikomeye.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko iyo habayeho impamvu ituma havugwa ku mateka yo mu 1973 n’abayaguyemo, bisobanurwa n’abantu nka Kalisa uri mu bahohoterwaga, Dr Emile Rwamasirabo, Ezechias Rwabuhihi, Nyiramirimo Odette, Rose Mukankomeje n’abandi bahigwaga gusa.
Ati: “[…] abari bayoboye iki gikorwa cyo kwirukana Abatutsi, kubakubita, kubamenesha, kubica kandi barahari, n’ababibonaga ariko batabigizemo uruhare, nta n’umwe uza avuge ngo iki gikorwa cyari cyateguwe gutya, dore icyo cyari kigamije, turabyicuza, bigishe urubyiruko baruhanure.
Bivugwa n’abahigwaga gusa, ntabwo ari byo cyane cyane ko abahigwaga ibyo baba bazi ari bikeya. Izi nama ntibabaga bazirimo, ntabwo babaga bandika izi nyandiko, babonaga bibagwaho gusa.”

