Nta kintu cyizana abantu batagikoreye-Perezida Kagame akebura urubyiruko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakebuye urubyiruko arusaba kureka kwijandika mu biyobyabwenge n’ibindi bituma rudatera imbere bityo ntiruteza imbere igihugu.

Yasabye ababyeyi n’abayobozi n’abandi bakuze gukomeza gushyira imbaraga gukebura abana babyara.

Yabikomejeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba ubu akibona abona ubwitange nk’ubw’abari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA yari ayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora u Rwanda.

Yahishuye ko no mu rugamba hari abarutinye ariko abandi biyemeza kurwana ngo u Rwanda rugire amahoro arambye.

Yagize ati: “Nta kintu cyizana abantu batagikoreye. No mu bihe cy’urugamba hari abari bato kuturusha ariko hari n’abaruhunze”.

Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rukunde igihugu bya nyabyo biva mu burere bw’ababyeyi cyangwa ubwa politiki.

Ati: “Mu bo wigishije havamo batanu cyangwa bane, bumva ibyo ubabwiye gukora. Ariko utashakishije ko wabona abo babiri cyangwa batatu ntibyakunda, tugomba guhozaho”.

Yavuze ko abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakora inkuru bakebura abantu kandi asaba abayobozi n’abandi mu buzima busanzwe ko bakwiye kujya bashaka umwanya wo kwigisha abana kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ikinyabupfura ni ngombwa, n’icyaba gishaririye ugifata uko kimeze. Ushobora kujya kwa muganga akakubwira ati ‘maze urekeraho kunywa isukari kubera ko tukubonamo ko urwaye uburwayi bwa diyabete, ariko kubera ko iryoha ugakomeza kujya wihisha ukayinywa ariko nubwo ubikora iuyo ubuzima burimo buragenda.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko byica benshi.

Ati: “Icyo tubikuburiza ni ukugira ngo ube mu buzima bwiza wiyubake ndetse wubake Igihugu”.

Mu ibarurura rusange ry’abaturage ryo mu 2022, ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13.246.394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012.

Iyi mibare igaragaza ko 48,5% ari abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Umubare munini w’Abanyarwanda basaga 60% ni urubyiruko, ari na yo mpamvu akenshi rushishikarizwa guharanira kubaka Igihugu kandi rukareka ibiyobyabwenge byarwicira ejo hazaza.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye abarwayi 96.357, aho abasaga 70% bari urubyiruko rufite ibibazo byakomotse ku biyobyabwenge n’inzoga.

Imibare ya OMS kandi igaragaza ko nibura buri mwaka, abantu miliyoni eshatu ku Isi, bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bangana na 5.3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 29, OMS ivuga ko 13.5 % by’impfu z’abari muri icyo kigero, ziterwa no kunywa inzoga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE