Norway igiye kohereza mu Rwanda François Gasana ukekwaho Jenoside

Polisi ya Noruveje (Norway) yatangaje umugambi wo koherereza ubutabera bw’u Rwanda François Gasana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gasana yafatiwe ahitwa Oslo mu kwezi k’Ukwakira 2022 nyuma y’iperereza ricukumbuye ryakozwe n’Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha (Kripos).
Muri Nzeri 2923, Urukiko rwo muri Oslo rwategetse ko Gasana akwiye koherezwa mu Rwanda ariko ajuririra icyo cyemezo.
Muri Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda, aho ibyaha akekwaho byabereye.
Gasana yarongeye ajuririra icyo cyemezo muri Kamena 2024 ariko biba iby’ubusa kuko urukiko rwashimangiye ko agomba koherezwa mu Rwanda.
Icyemezo cy’urukiko cyaje kwemezwa na Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’abagize Guverinoma ya Noruveje muri Gashyantare 2025 .
Kuri uyu wa 27 Kamena, Umuvugizi wa Polisi ya Noruveje mu by’amategeko Thea Elize Kjaeraas, yemeje ko Gasana kuri ubu ategereje koherezwa mu Rwanda.
Kjaeraas yagize ati: “Ukekwa kuri ubu agiye koherezwa mu Rwanda, aho azahagarara imbere y’ubutabera akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”
Bivugwa ko Gasaba ibyaha akurikiranyweho ari ibyo yakoze ubwo yari afite imyaka 12.
Guverinoma ya Noruveje yasobanuye ko kumwohereza kuburanira mu Rwanda bikubiye mu kwiyemeza bashyize mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, arimo n’asinyirwa mu Muryango w’Abibumbye agamije gukumira no kurwanya Jenoside.
lg says:
Kamena 28, 2025 at 9:37 pmTekereza amashereka uwo muntu aba yaronse uko ameze kuburyo atangira kwica kumyaka 12 harabantu bavumwe gusa