Nkundabera Eric na Nirere Xaverine begukanye “Heroes Cycling Cup 2025” (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nkundabera Eric wa Team Rwanda mu bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu bagore, begukanye Isiganwa ry’Umunsi w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2025.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François.

Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe yo mu Rwanda n’abagize Ikipe ya UCI izakina Tour du Rwanda 2025.

Intera y’ibilometero 136 byatangiriye ndetse bikanasorezwa kuri BK Arena nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo, yarangiye hatsinze Nkundabera Eric wa Team Rwanda akoresheje amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 53 akurikirwa na Gahemba Barnabé wa Java-InovoTec na we wakoresheje amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 53.

Nirere Xaverine wa Team Amani yatsinze mu bagore, yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya bakina ibilometero 102 yakoresheje amasaha abiri, iminota 57 n’amasegonda 58 akurikirwa na Mwamikazi Djazil wakoresheje amasaha atatu, umunota umwe n’amasegonda 13.

Tuyipfukamire Alphodis ukinira Benediction Club ni we wayoboye mu ngimbi zakinnye intera y’ibilometero 102 akoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 10 yakurikiwe na Byusa Pacific wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 10.

Mu bangavu bakinnye ibilometero 68 hatsinze Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Women Team wakoresheje amasaha abiri iminota icyenda n’amasegonda 52 yakurikiwe na Irasetsa Amina wa Bike for Future CT wakoresheje amasaha abiri, iminota 21 n’amasegonda 28.

Mu mwaka ushize wa 2024 iri rushanwa ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wakiniraga Benediction Club mu bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu bagore.

Nirere Xaverine wa Team Amani, yegukanye “Heroes Cycling Cup 2025” ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Nkundabera Eric wa Team Rwanda yegukanye Heroes Cycling Race 2025 mu Bagabo
Irushanwa ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru wa (CHENO), Ngarambe François
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson aganira n’Umuyobozi Mukuru wa (CHENO), Ngarambe François
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE