Njye sinjya nkumbura akazi – Pst Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko muri kavukire ye yari yaravukiye kuba umunebwe cyangwa akaba umwami.
Yabigarutseho ubwo yigishaga ku cyigisho gifite intego igira iti ‘Gusakaza urukundo rwa Kristo mu bikorwa’.
Insanganyamatsiko yo yagiraga iti ‘Twaremewe gukora imirimo myiza’.
Yavuze ko ikintu kizafasha umuntu kugira ubuzima bufite icyerekezo, bufite agaciro ari ugusobanukirwa amagambo Pawulo yandikiye Abefeso.
Ayo magambo avuga ‘Turi abantu Imana yaremye, ituremeye imirimo myiza yiteguriye kera ngo tuyigenderemo muri Kristo Yesu’.
Kimwe mu byo yagarutseho mbere yo kwigisha, yavuze ko Umwami n’umunebwe hari ikintu bahuriraho kandi ko bombi batavunika cyane.
Asobanura ko nta muntu ujya ukangura umwami. Ashimangira ko yibambura ubwe, nta nzogera ivuga mu cyumba cye, aho abyukiye ni ho aba abyukiye.
Iyo yibambuye abantu bose abaha amabwiriza, bamwe bagaca aha abandi bagaca aha kandi abaje bose ngo bakaza bamukomera amashyi kuko nyine aba ari umwami.
Avuga ko bitari kumworohera kuba umwami kuko adakunda gukora cyane ariko ko yisanze akora cyane.
Agita ati “Icyo nkumbura ntabwo njya nkumbura akazi, njyewe nkumbura abantu kuko ubundi ikintu cyandyoheraga mu kazi, si ugukora ni ugukorera abantu.
Abanzi neza barabizi, njyewe nshobora kwicara ahantu nkicarana n’umwana mutoya, tukicarana tukiganirira nababona bakina njye nkanezerwa.
Njyewe nkunda abantu sinkunda akazi. N’akazi nkakora kubera ko ari akazi k’abantu”.
Akomeza avuga ati “Ubu rero mba nezerewe iyo mbabonye imbere yanjye, numva meze neza!”.
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023, yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL