Niger: Igisirikare cyahiritse Mohamed Bazoum ku butegetsi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

 Igisirikare cya Niger cyahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum kinasesa Guverinoma yose. 

Byatangajwe na Colonel-Major Amadou Abdramane kuri televiziyo y’igihugu, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023. Ni nawe kandi wari uyoboye itsinda ry’abasirikare bakoze Coup d’Etat. 

Impamvu itangazwa ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed, ni imiyoborere mibi, ubukungu bwazambye ndetse n’umutekano nawo ubwawo ngo wari umaze kuzamba.

Akikijwe n’abasirikare 9 bari mu mwambaro wabo, Abdramane wayoboye abahiritse ubutegetsi yatangaje ko imipaka yose ifunze, ibigo byose bikorera mu gihugu bihagaritswe kandi ko nta muntu wemerewe kugenda guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro kugeza hatangajwe andi mabwiriza mashya.

Colonel-Major Abdramane yabigarutseho nyuma y’amasaha abiri Gen Omar Tchiani amaze gufata perezidansi.

Mohamed Bazoum yabaye perezida wa mbere wa Niger wagiye ku butegetsi mu nzibacyuho. 

Kuva Niger yabona ubwigenge mu 1960, nyuma yo gukolonozwa n’Abafaransa, abasirikare bamaze guhirika ubutegetsi inshuro Enye. 

U Bufaransa bwamaganye ihirikwa ry’Ubutegetsi

Igihugu cy’u Bufaransa cyiyongereye ku bindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byamaganye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger. 

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa, Anne-Claire Legendre, yavuze ko akomeje gukurikirana uko ibintu byifashe muri Niger ariko yamagana igikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE