Nick Barigye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures Ltd

Nick Barigye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Crystal Ventures Ltd (CVL), ibumbiyemo ibindi bigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda burimo ubujyanye n’ibikorerwa mu nganda, ubwubatsi, umutekano, kwakira abantu n’ibindi.
Barigye yari asazwe ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, iyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali (KIFC/Kigali International Financial Center), ku mwanya mushya akaba asimbuye Dr. Jack N. Kayonga.
Uyu mugabo afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 mu kuyobora ibigo bikomeye kandi byubatse izina muri Afurika, yari amaze imyaka itandatu ayobora Rwanda Finance Ltd imuvuga imyato kubera ubuyobozi bwazamuye u Rwanda mu myanya myiza mu rwego rw’imari mu ruhando mpuzamahanga.
Ubuyobozi n’abakozi bwa Rwanda Finance Ltd bwagize buti: “Warakoze Nick, ku bw’ubuyobozi bwawe bwashyize KIFC ku rutonde rw’Ibigo Mpuzamahanga by’Afurika bikomeye mu rwego rw’imari. Twishimiye cyane ibikorwa byanyu byiza kandi tubifurije gukomeza gutsinda.”
Byemejwe ko Hortense Mudenge wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa ari we wahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Rwanda Finance Ltd, mu guharanira ko ibikorwa by’icyo kigo bikomeza nta nkomyi mu gihe cy’inzibacyuho.
Madamu Mudenge na we yizeweho gutanga umusazu ukomeye mu kurushaho kwagura urwego rw’imari rw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, no kuyobora icyerekezo cya KIFC ku ntego zayo zo kugira Kigali icyicharo cya serivisi z’imari mu Karere.
Nick Barijye wagizwe Umuyobozi wa Crystal Ventures, mbere yo kuyobora Rwanda Finance yabaye Umuyobozi wa Karisimbi Business Partners, Ikigo Nyafurika gikora ishoramari ritandukanye.
Hagati y’umwaka wa 2008 na 2014, yari umwe mu bayobozi nshingwabikorwa ba Crystal Ventures, bivuze ko asanzwe azi imikorere n’icyerekezo cy’icyo kigo cya mbere cy’ishoramari mu Rwanda.
Barigye ni umwe mu bayobozi bareberera Ishuri Mpuzamahanga rya Green Hills Academy (GHA), akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AB Bank Rwanda, uwa SONARWA Life Insurance.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (MBA) yakiye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Strathmore muri Kenya ndetse n’Impamyabumenyu y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor) mu Ibaruramari yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).
