Ni inkuru zanditswe kera- Perezida Kagame anenga raporo za Loni muri RDC

“[…] Buri gihe cyose barabihuza kuko barandika ngo inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda. Muzambwire mu bushakashatsi bwanyu niba hari ahantu na hamwe mwabonye ngo umutwe wa FDLR ufashwa na RDC (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Ntabyo muzabona…”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje kuri raporo z’abitwa Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye anenga ko zimeze nk’ivanjiri yateguwe kuko buri gihe abo baza baje gushaka amakuru ahura gusa n’inkuru yubatswe kera cyane bafitemo inyungu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, ubwo yasobanuraga mu buryo bwagutse uburyo ikibazo cy’umutekano muke wabaye karande muri (RDC) kigirwamo uruhare n’imbaraga zivuye hanze ziba zishaka kwigaragaza nk’izirimo gushaka igisubizo kandi zirengagiza ikibazo nkana.
Yavuze ko uruhare runini rw’ibibazo RDC ihanganye na byo biva mu mahanga, agaruka ku Ngabo za Loni zimaze imyaka irenga 65 zoherezwa mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu ariko umusaruro wazo ukemangwa.
Ingabo za Loni zatangiye koherezwa muri Congo guhera muri Nyakanga 1960 mu cyitwaga ONUC, zikaba zari izo gufasha Guverinoma mu Mujyi wa Loepoldville waje guhinduka Kinshasa ari na yo Murwa Mukuru wa DRC.
Izo ngabo zasagaga 20,000 zafashije Guverinoma ya RDC ya mbere kwirukana ingabo z’Ababiligi, ariko nyuma y’imyaka 30 nanone byabaye ngombwa ko Loni yongera kohereza ubundi butumwa bwiswe MONUC bwatangiye nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Lusaka yo guhagarika intambara mu 1999.
Umutekano muke wabaye karande warakomeje kubera imitwe yitwaje intwaro yakomeje kuvuka mu Burasirazuba bwa RDC, mu mwaka wa 2010 Loni yohereza ubundi butumwa bwiswe MONUSCO bukirimo gukora kugeza n’uyu munsi aho butwara amamiliyari mungengo y’imari yabwo ya buri mwaka.
Perezida Kagame yanenze umusaruro w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni agira ati: “Reba kuba Loni iri muri Congo, hashize imyaka ingahe iriyo? Nkomeza kubaza abantu nti mwaricaye mu gihe cyahise muhitamo kurema ubu butumwa bw’amahoro. Ubu hashize imyaka myinshi buri hariya ariko ntabwo mujya mufata umwanya wo kuganira ku byo mwagezeho ariko murakomeza mugakora nk’imashini.”
Aho ni na ho yahereye agaruka ku Itsinda ry’Impuguke za Loni ridahwema gusohora raporo n’ubushakashatsi bidafite aho bihuriye n’ukuri kw’ikibazo gihari.
Ati: “Izo raporo zanditswe mu myaka myinshi ishize ubwo bahabwaga ubutumwa. Bagaruka baje guharanira ko buri kintu cyose gihura n’ubwo bushakashatsi bwa mbere. Ni yo mpamvu iteka uzasanga ari abandi bafite ikibazo, mu kibazo kirimo impande zitandukanye hakirengagizwa ba nyirabayazana. Nta kintu uzasanga cyanditswe mu buryo bwumvikana ku buryo inzego za Leta zikorana na FDLR mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibintu bikorwa ku manywa y’ihangu buri wese abyibonera.”
Perezida Kagame yakomeje yibaza impamvu izo mpuguke zidashobora kubona ibyo bibazo ahubwo hejuru ya 75% bya raporo zabo zikaba izo gushinja u Rwanda gushyigikira ihuriro AFC/M23.
Yakomeje agaragaza uburyo bagize amabuye y’agaciro izingiro ry’ikibazo, none babonye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ashatse igisubizo kireba ku mpande eshatu z’ikibazo na byo birabababaza kuko atari bo babiyoboye.
Ati: “Uburyo babikoreshejemo, ni nk’aho u Rwanda ruri muri Congo rushyigikira M23, ndetse no kuba hari M23 bijyanye no kuba hari amabuye y’agaciro. Ni ko babivuga. Bakomeza gukabiriza iyo nkuru bikarangira ikuruye ibibazo ku gisubizo cy’ikibazo gihari.”
Perezida Kagame yagereranyije Umumuryango Mpuzamahanga na ba rutwitsi bagirwa abacamanza n’abashinjacyaha baburanisha abaturage batwikiye inzu zabo.
Ati: “Hari abantu boroshya cyane iki kibazo bakagifatira hejuru, bagashinja AFC/M23, u Rwanda n’abandi… U Rwanda rushinjwa gufasha M23 n’ibindi, ntacyo! Mushobora kudushinja ibyo mushobora byose mu gihe duharanira ko FDLR idateza u Rwanda ibibazo, kimwe n’uwaba ayishyigikiye wese. Ariko ntimwatugerekaho intangiriro y’iyi ntambara kubera ko buri wese azi aho yatangiriye, uwayitangije kandi nta ho bihuriye n’u Rwanda.”
Yavuze kandi ko inyeshyamba u Rwanda rushinjwa gushyigikira zateye RDC ziturutse myri Uganda, akibaza impamvu kitagizwe ikibazo cya Uganda aho kuba icy’u Rwanda.
Ati: “Kubera iki kitagizwe ikibazo cya Uganda? Ese ibi bintu ndimo kuvuga ni bishya kuri mwe ntabwo mubizi? Ariko inkuru zikomeza kujya hanze buri munsi bavuga bati u Rwanda na M23 ahubwo mukwiye kuba mubwira abantu uko iki kibazo cyaje guhinduka icy’u Rwanda.”
Ubuyobozi bwa Trump bwakoze ibyananiye abandi
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Trump bwahisemo gutanga umusanzu mu gushaka umuti urambye ku kibazo cya RDC n’imibanire yacyo n’u Rwanda ndetse n’Akarere muri rusange, butirengagije inkingi eshatu z’ibibazo bigomba kubonerwa ibisubizo.
Yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwa Trump kuba bwaritaye no ku kibazo, bashoboraga kucyirengagiza nk’uko n’abandi benshi bacyirengagije bakibanda ku birimo kuba mu Burasirazuba bwo hagati hagati y’u Burusiya na Ukraine, muri Iran n’ahandi.”
Yavuze ko mu bihe byashize amahanga yirengagije ikibazo cyo mu Karere k’ibiyaga Bigari, n’abagerageje gushaka igisubizo bagahengamira kuri RDC bafatira ibihano u Rwanda, bashyiraho n’ingamba z’intambara ariko birengagije umuzi w’ikibazo.
Perezida Kagame yagarutse ku buryo Amerika yo yazanye uburyo bwushya bwo guhangana n’iki kibazo iha agaciro ingunio zose kireba, ati: “Ubwo banzuraga ko bagiye guhangana n’iki kibazo, hari inkingi eshatu bubakiyeho. Iya mbere ishingiye ku bukungu, iyindi ni umutekano, indi ni iya Politiki. Kandi ntekereza ko izo nkingi eshatu zifitanye isano ya bugufi ttushobora gukemura imwe ngo wirengagize indi.”
Yahishuye ko ubwo Amerika yatangiraga kwinjira mu buhuza butabogamye, abafite inyungu mu bibazo byo mu Karere batangiye guhaguruka ndetse ntibanahishe ko bababajwe no kuba atari bo bayoboye ibiganiro birimo gukorwa.
Yakomeje agira ati: “Ariko ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba kuri ibyo bibazo bitatu bikeneye gukemurwa ari byo ibya Politiki, iby’umutekano n’iby’ubukungu, mu gihe mu mitwe ya bamwe cyari ikibazio cy’ubukungu gusa.”
Perezida Kagame yavuze ko umusanzu w’Amerika utanga icyizere kuko ari yo nzira yonyine ishobora kugira aho igera mu gihe amasezerano yasinywe yaba yubahirijwe.