‘Ni iby’abakire n’abahaze inyama’, uko ab’i Musanze bumva gutanga amaraso

Imyumvire ya bamwe mu batuye mu baturage b’Imirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, igaragaza ko batarasobanukirwa n’akamaro ko gutanga amaraso kandi ari yo nzira yonyine itabara abatagira ingano bari hagati y’urupfu n’umupfumu.
Abavuganye n’Imvaho Nshya mu Murenge wa Muhoza na Muko, bavuga ko batatanga amaraso kuko ari ibikorwa bigenewe abifite n’abandi baba bariye inyama amaraso akabasaguka bakabona n’ayo gutanga.
Bavuga ko nubwo gutanga amaraso ari igikorwa cy’urukundo ariko atangawa n’abifite, bo batayanga kuko batinya ko yabashiramo bagapfa.
Nikwigize Solange wo mu Murenge wa Muko yagize ati: “Abatanga amaraso baba bariye inyama bafite menshi muri bo yabasagutse.”
Akomeza avuga ko atinya gupfa atanga amaraso cyangwa akagira ikindi kibazo nyuma yo kuyatanga, ariko ntatekereza ko ari nay o yamutabara igiye yaba agiye gupfa ari wo muti akeneye gusa.
Mukansanga Donathile utuye mu Murenge wa Muhoza na we avuga ko amaraso batwara ari menshi kandi abayatanga batabihemberwa bityo akwiye gutangwa n’abafite uko bayagaruza abandi bakabireka.
Yagize ati: “Amaraso batwara ni menshi kandi nta bihembo baduha nyuma yo kuyamuvoma.”
Bamwe mu batanga amaraso bavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko kuyatanga bidasaba ubushobozi buhambaye ahubwo bisaba umutima ukunze n’ubushake bwo gufasha abababaye.
Batanga ubuhamya ko icyabateye gutanga amaraso ari uko nabo bigeze kuyakenera kandi bakayabona nta kiguzi, bakagira inama bagenzi babo yo guhindura imyumvire kuko ubugiraneza budasaba ubushobozi buhambaye.
Kazimiri Bonavanture yagize ati: “Nkiri umwana nigeze kurwara malariya nkenera amaraso ubwo rero ntafashije abandi nanjye sinabona umfasha. Ubwo se utarafashije wabona uzagufasha?”
Niyongira Denyse, agaragaza ingorane yagize akimara kubyara akabura amaraso ari na byo byamuteye imbaraga zo kugira umutima wo kuyatanga.
Ati: “Nagize ikibazo ndava mu buryo bukomeye amaraso ambana make biba ngombwa ko nkenera amaraso ubwo abaganga bakora ibishoboka barayantera.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kuyahabwa akongera kugira ubuzima byamuhaye imbaraga zo gufasha abandi.
Agira inama abandi batarumva akamaro ko gutanga amaraso kuyatanga kuko baba batabaye ubuzima bw’abo bazi n’abandi batazi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko gutanga amaraso bitagombera ubukire cyangwa kubyibuha ahubwo bisaba ubuzima buzira umuze gusa.
Dr. Muyombo Thomas (Tom Close), Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso muri RBC avuga ko kuyatanga ari ibya buri wese ufite amaraso ahagije, bidasaba ubusirimu kuko hari ababyibushye n’abasirumutse kandi badafite ahagije.
Ati: “Gutanga amaraso si iby’abakire si iby’abakene si iby’ababyibushye kuko hari n’umuntu ushobora kuba abyibushye ariko ingano ye y’amaraso iri hasi itamwemerera gutanga. Ntibigombera ko uba wariye bya biryo bita iby’abakire birimo inyama nyinshi, ni ukuvuga ngo umuntu wese ufite ubizma bizira umuze urya indyo yuzuye yatanga amaraso.”
Dr. Muyombo yongeyeho ko umuntu ufite ubuzima bwiza, umubiri we uba ufite ubushobozi bwo gukora amaraso yamutunga ubwe n’asaguka yafasha abayakeneye.
RBC igaragaza ko u Rwanda ruri ku kigero cya 99,72% mu guhaza ibitaro bikeneye amaraso aho mu 2024, abantu 58 688 bo mu bice bitandukanye by’Igihugu batanze amaraso.
