Ngororero: Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo 105 mu minsi 5

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2025
  • Hashize amasaha 24
Image

Guhera ku itariki 13 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakomereje gahunda ngarukamwaka yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Ngororero, aho rwakiriye ibibazo bisaga 250 byahise bikemurwamo 105 mu gihe cy’iminsi itanu gusa.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ko ibibazo bisigaye na byo byahawe umurongo inzego z’ibanze zigenderaho mu kubikemura zigatanga raporo mu gihe kitarenze ukwezi.

Muri iyi gahunda Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ku bufatanye na Minisiteri y’Igihugu, abayobozi mu byiciro bitandukanye batanze ubutumwa ku bitabiriye iyi gahunda, bugamije kubakangurira gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Iyi gahunda igamije kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi n’inshingano zarwo, uruhare rw’abaturage n’abayobozi mu kwirinda akarengane na ruswa, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage babasanze aho batuye mu guhoza umuturage ku isonga muri gahunda yiswe “Umuvunyi Iwacu”.

Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru, yagize ati: “Dukwiye gushima Leta yashyizeho Urwego rw’Umuvunyi ngo hatagira umuturage urengana, ariko kandi mukwiye no kwishimira Leta ibatekereza, abayobozi bakabegera bakabasanga aho mutuye mutiriwe muza i Kigali gutanga ibibazo, ahubwo twe tukabegera tugafatanya urugamba rwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kuko biri muri gahunda yo guhoza umuturage ku isonga kuko ni we dukorera.”

Mu butumwa abitabiriye iyi gahunda bahawe harimo no kubashishikariza gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango bitabaye ngombwa kwitabaza Inkiko.

Yankulije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, ati:”Iyo ugiye mu nkiko ikibazo cyawe kiba kigomba gukemukira muri iyo nzira, ariko kandi mwibuke ko nta rwego cyangwa umuntu uvuguruza icyemezo cy’urukiko. Ibyiza mbere yo kujya mu nkiko mwabanza kugerageza inzira z’ubwumvikane, zananirana mukiyambaza ubuyobozi bubegereye aho kugira ngo mubwegere muvuye mu nkiko ntacyo biri buhindure.”

Yakomeje asaba abayobozi mu nzego zinyuranye gufasha abaturage babakemurira ibibazo aho kubohereza mu Bunzi cyangwa mu Nkiko.

Si ubutumwa bwo gukumira no kurwanya akarengane gusa bwatangiwe muri iyi gahunda kuko abayobozi basabye abaturage gukumira, bakirinda kandi bakarwanya ruswa.

Mukama Abbas, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, ati: ”Umuyobozi cyangwa umuturage nakwa karuswa ukayimuha nawe ntaho uzaba utaniye na we, kandi ntuzaba ufashije Igihugu kwiyubaka. 

Ahubwo niba hari ukwatse ruswa ngo aguhe serivisi runaka twe duhe amakuru ibindi tubyikurikiranire kandi tugomba kukurinda ntihagire umenya ko ari wowe watanze amakuru, nomero irahari kandi ni ubuntu; ni 199.”

Muri iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Ngororero, kwakira ibibazo  by’abaturage no kubikemura byihariye umwanya munini bituma abaturage babyishimira.

Nyirabavakure Theodette utuye mu Kagari ka Rususa, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, yagize ati “Ubuyobozi aho batwegereye, aho Umuvunyi yatwegereye na we, nta kibazo tukigira ngo tucyihererane. Nkanjye ubwanjye mfite umutware yari yaragiranye ikibazo n’umuturanyi gishingiye ku butaka agahora adushyira ku nkeke, ikibazo akigeza ku Muvunyi. Aho baziye hano mu Ngororero rero ikibazo cyahise gikemuka, ni ibintu twishimiye

Muri rusange, ibibazo byakiriwe byose hamwe ni 255, muri byo 105 byahise bikemuka, 143 muri byo Urwego rw’Umuvunyi rubiha umurongo bikemurwamo rusaba Inzego bireba kubitangira raporo y’umwanzuro byafaitwe mu gihe kitarenze ukwezi, naho birindwi Urwego rw’Umuvunyi rukazakomeza kubikurikirana rubikemure.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, n’ubw’Akarere ka Ngororero, bwashimiye Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteriy’Ubutegetsi bw’Igihugu bateguye iyi gahunda imaze icyumweru ikanatanga umusaruro ufatika. 

Abahagarariye Urwego rw’Umuvunyi na bo bashimjye Inzego z’ibanze ku bw’ubufatanye bagaragaje mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bitabiriye ku bwinshi
Abaturage bagaragaje ibibazo by’akarengane bihita bikemurwa
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2025
  • Hashize amasaha 24
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE