Ngororero: Urubyiruko 252 rwahawe ibikoresho birufasha kwiteza imbere

Urubyiruko 252 rwize imyuga itandukanye mu Karere ka Ngororero rwashyikirijwe ibikoresho bijyanye nayo, bizabafasha kwiteza imbere.
Urwo rubyiruko rwize imyuga mu gihe cy’amezi 6 muri za TVETs zitandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero ahatanzwe ibikoresho ( Toolkits).
Bahawe ibikoresho bijyanye n’ubudozi, ubwubatsi, ububaji, gutunganya ibikoresho mu ruhu no gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa.
Umwe mu bize ubudozi Murekatete, yashimiye ubuyobozi bubitaho kandi bukagira uruhare mu kwiteza imbere kuko ubumenyi bahawe bwanaherekejwe no guhabwa ibikoresho.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwita ku baturage, by’umwihariko twe nk’urubyiruko twahawe amasomo y’imyuga twizeye ko azadufasha kwiteza imbere nta kabuza cyane ko twanahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga twize”.
Yongeyeho ko iyo umuntu azi umwuga, aba ashobora gukorera abandi cyangwa se agahanga imirimo ubwe, akiteza imbere ndetse akaba nawe yatanga akazi ku bandi batagafite.
Karenzi wahawe ibikoresho by’ububaji yatangaje ko we agiye kurushaho gukora akiteza imbere.
Yagize ati: “Kuba nize ububaji nkanahabwa n’ibikoresho bigiye kumfasha kwiteza imbere. Ubundi mbere nta mwuga nari mfite nakoraga akazi gatandukanye nko guhereza mu bwubatsi, kwikorera amatafari, amategura”.
Ku rwego rw’Akarere igikorwa cyabereye mu Murenge wa Hindiro kiyoborwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere Uwitonze Odette afatanyije n’abakozi b’Umurenge wa Hindiro.
Uwitonze yagize ati: “Rubyiruko, muhawe ibikoresho bijyanye n’imyuga itandukanye mwize, mukorere mu matsinda kandi mubyaze umusaruro ibikoresho muhawe.
Abize ubudozi ni 172, ububaji ni 16, ubwubatsi ni 25, gutunganya ibikomoka ku mpu ni 16, ububoshyi ni 2 naho abize gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa ni 14.
Ibikoresho bahawe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 36.




NYIRANEZA JUDITH