Ngororero: Umusore utaramenyekana yagwiriwe n’ikirombe ahita ahasiga ubuzima
Umusore utaramenyekana umwirondoro we, yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe mu gihe yari arimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama 2026 ibera mu birombe by´ahazwi nka Rwamiko, biherereye mu Mudugudu wa Rwasankuba, Akagari ka Bambiro, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero.
Abaturage bageze ahabereye impanuka bavuga ko bumvise induru z’abantu batabaza bavuga ko hari umuntu ugwiriwe n’ikirombe, bihutiye kujya gutabara, ariko bahageze basanga umurambo wa nyakwigendera urambitse hejuru y’igisimu, mu gihe abo bari kumwe bari bamaze guhunga.
Nzabahimana Zacharie, umwe mu bageze bwa mbere ahabereye impanuka, yavuze ko bari mu kazi ko kubumba amatafari ubwo bahamagawe na Mutekano bavuga ko hari umuntu uguye mu gisimu.
Ati: “Hari aho twari turi tubumba amatafari, umwe mu bo twari kumwe ahamagarwa na Mutekano amubwira ko hari umuntu uguye mu gisimu,twahise tumanuka twiruka tugeze yo dusanga umusore aryamye hejuru y’igisimu yamaze gupfa, abari babanje kuvuza induru twasanze bamaze kwiruka. Twari dusanzwe tumubona muri aka gace ariko ntitwari tuzi amazina ye, abantu baza gucukura muri ibi bisimu kuko nta babicunga bahaba.”
Nyiramana Ancilla na we yavuze ko ageze aho impanuka yabereye, abaturage n’abayobozi bari bamaze kuhagera, ariko nyakwigendera yari yamaze gushiramo umwuka.
Ati: “Twasanze yamaze gupfa, bavugaga ko yari yakuwemo n’abo bari bazanye gukora ubucukuzi butemewe. Yari yinjiye mu gisimu cyari kirimo amazi, ubutaka bworoshye buramugwira ahita apfa bagenzi be bamukuyemo bamushyira hejuru hanyuma bahita bahunga.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yemeje ko inzego z’umutekano zamenye aya makuru zigahita zitabara, ariko zisanga nyakwigendera yamaze kwitaba Imana.
Yagize ati: “Polisi ikimenya amakuru yahise itabara ku bufatanye n’izindi nzego, ariko uwo cyagwiriye yari yamaze kwitaba Imana, mu gihe abo bari kumwe bo bahise bahunga.”
Polisi ivuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera yagwiriwe n’ubutaka mu gihe yari arimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Yanongeye kwihanangiriza abaturage kwirinda ubucukuzi bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga, inibutsa abakora ubucukuzi bwemewe kubahiriza amabwiriza y’umutekano, arimo gusiba aho bamaze gucukura, gukoresha ibikoresho byabugenewe no kugurira abakozi ubwishingizi kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abaturage.
