Ngororero: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanoze bwanduza imigezi

Abasenateri bari mu rugendo rw’akazi mu Karere ka Ngororero, aho bagenzwa no kureba uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwifashe muri ako Karere, ahagaragaye zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucukuzi bukaba bugikeneye kunozwa, kugira ngo habeho kubungabunga ibidukikije.
Ni igikorwa cyabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon. Mureshyankwano Marie Rose bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe.
Abasenateri bifuje kumenya uruhare rw’inzego z’ibanze mu bucukuzi, uruhare rw’ubucukuzi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ingamba mu kurengera ibidukikije, imbogamizi n’ingamba mu kuzikemura.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi, yagaragaje uburyo ubuyobozi bw’Akarere bukurikirana umunsi ku wundi uko ubucukuzi bwifashe mu Karere, inyungu bufitiye abaturage no kurengera ibidukikije. Imbogamizi zibonekamo n’ingamba zo guhangana nazo.
Ku bijyanye n’imbogamizi Meya Nkusi yavuze ko abacukura babikora batazi neza ko amabuye ahari koko hakabaho gushakisha hirya no hino bangiza ibidukikije.
Hibanzwe ku bucukuzi bukorwa nta mbibi zifatika z’aho amabuye aherereye nyirizina, ugasanga imashini irimbuye ubutaka aha n’aha, yabura amabuye ikimuka bityo ibidukikije, ubuhinzi bikahazaharira yewe na ya mabuye ntaboneke.
Meya yasabye ko hakorwa ubuvugizi ubucukuzi bugakorwa ahazwi neza ko hari amabuye koko.

Indi mbogamizi ni abakozi badahagije, ariko hakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwiga ibijyanye n’ubucukuzi kugira ngo u Rwanda ruzagire abakozi babifitiye ubuhanga mu bihe biri imbere nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bwa Mine, Peteroli na Gaze RMB.
Basabye ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Peteroli na Gaze (RMB) bwabinonosora. Abasenateri bashimira ubuyobozi bw’Akarere uburyo bazi uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhagaze basaba ko bwakorwa neza bukarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ingamba zashyizweho mu kurengera ibidukikije harimo gusiba ibirombe bitagicukurwamo batera ibiti no kurwanya isuri, gukumira ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko bukangiza n’ibidukikije, kubungabunga inkengero z’imigezi haterwa imigano…
Indi mbogamizi ni uko kompanyi nke ari zo zonyine zikora mu buryo bujyanye n’igihe ku buryo bukeneye kunozwa. Bijeje ubuvugizi mu nzego zitandukanye.
Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gazi (RMB), ubwo kitabaga Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari PAC, mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Umuyobozi Mukuru wacyo Amb. Yamina Karitanyi, yatangaje ko munsi y’ubutaka bw’u Rwanda harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro k’amadorali y’Amerika miliyari 154.

RMB ifite intego y’uko mu 2024 uru rwego ruzaba rwinjiriza igihugu miliyari 1,5 z’amadolari y’Amerika. Mu mwaka ushize uru rwego rwinjirije igihugu miliyoni 772 z’amadolari y’Amerika mu gihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye afite agaciro ka miliyoni 609 z’amadolari y’Amerika.
Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda bugengwa n’itegeko ryo mu 2018 ndetse n’amabwiriza yo mu 2019.
Kugeza ubu mu Rwanda ubukucuzi butanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi 70.
Mu mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, 12 yose ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibi bituma abaturage babonamo akazi bikabafasha kwiteza imbere.
Mu Karere kose habarirwa ibirombe 16 hakoramo abakozi 1896 barimo abagabo 1620 n’abagore 276.
Kompanyi 4 zitunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro ku buryo bujyanye n’igihe. Bivugwa ko mu Karere ka Ngororero ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatangiye mu mwaka 1920.


NYIRANEZA JUDITH