Ngororero: Hagaragajwe ibifasha umuryango kubaho utekanye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu Karere ka Ngororero, mu gutangiza ‘Ukwezi kwahariwe gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire’ hagaragajwe bimwe mu byafasha umuryango kubaho utekanye.

Ku rwego rw’Akarere, gutangiza iyo gahunda byabereye mu Murenge wa Ngororero, hatangwa serivisi z’irangamimerere n’iza Isange One Stop Center.

Ufite insanganyamatsiko igira iti: “Twisuzume: Tugeze he twimakaza ihame ry’uburinganire”?

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, yatanze ikiganiro ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye uzira amakimbirane, ubusinzi, ubuharike, ubukene, gusesagura umutungo, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, imirire mibi n’igwingira.

Yagize ati: “Ni umuryango wubahiriza gahunda za Leta, ufite abana bajya mu ishuri, ufite ubuzima buzira umuze wishyura ubwisungane mu kwivuza, urangwa n’ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi ku iterambere ry’urugo, isuku n’isukura, gutura neza, uzamura ubukungu bw’urugo uteganyiriza ejo hazaza”.

Yanagarutse ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yibutsa ko rigomba kumvikana neza ntiribe intandaro y’ubwumvikane buke mu muryango.

Ati: “Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  rigomba kumvikana neza muri sosiyete, mu muryango kugira ngo abantu barisobanukirwe, aho kugira ngo ribe ryaba imvano yo kutuzuzanya n’uibwumvikane buke mu muryango”.

Mukunduhirwe yanaganirije abaturage ku ihohoterwa ritandukanye yibutsa ko na ryo rikwiye kwirindwa kuko riteza ibibazo bitandukanye.

Yagize ati: “Ihohotera ritandukanye riteza ibibazo abantu ku buryo butandukanye, ni iryo kwirindwa.  Ari irishingiye ku gitsina, ku mubiri, ku mutima no ku mutungo. Urugero ihohotera rishingiye ku mubiri no ku mutima rishehshangura urikorerwa, biryoi bikabangamira imibanire mu muryango”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yasobanuriye abaturage   ibijyanye na Gender Accountability Day, avuga ko intego yayo ari ugutanga serivise z’irangamimerere, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye ihame ry’Uburinganire, gushishikariza abafatanyabikorwa kwimakaza ihame ry’Uburinganire, gutanga amakuru ku gihe ku ihohoterwa.

Ati: “Ukwezi gusige hari impinduka mu miryango, irangamimerere rimeze neza, imiryango yose isezeranye byemewe n’amategeko nta hohoterwa rikirangwa mu ngo”.

Umunsi witabiriwe kandi n’abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, umuhuzabikorwa wa MAJ, abakozi b’imirenge n’abaturage.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho, barushaho kubisobanukirwa kandi biyemeza kugira uruhare no gushyira mu ngiro inama bahawe.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE