Ngororero: Biyemeje gufatanya n’Akarere mu gukemura ibibazo by’imibereho

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO ryari rimaze iminsi 3 ribera mu Karere ka Ngororero ryasojwe, Abafatanyabikorwa bagaruka ku gukomeza gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo bikugarije, birimo imirire mibi no kubungabunga ibidukikije.
Nk’uko byagarutsweho na Bizimana Viateur uhagarariye Umuryango uharanira iterambere mu Rwanda (RWARRI) wavuze mu izina ry’abamurikaga ibikorwa byabo yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero kurushaho kwegera ako Karere, hagamijwe iterambere ryako n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Akarere gafite ibibazo by’ibiza, ibibazo by’imirire, bityo abafatanyabikorwa ntidukwiye gutererana Akarere, cyane cyane mu kurwanya igwingira n’imirire mibi, mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza.
Tugomba kuba hafi Akarere tukazana ubushobozi, tukongera ubumenyi, kandi Akarere uko kagiye kadufasha gukora, imikoranire myiza igakomeza kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza, Akarere gatere imbere”.
Yongeyeho ko imurikabikorwa ryajya rihindura rikabera no mu yindi Mirenge ntiribere ku Karere gusa.
Ati: “Ntabwo ari byiza ko ryakomeza gukorerwa ku Karere, Turamurikira abaturage ibyo tubakorera, uhavuye ukajya mu yindi mirenge ya kure, ushobora gusanga hari uwo abantu bakwitabira cyane kubera ko baba babona ari igikorwa gishya.”
Yavuze kandi ko Akarere gashobora gutegura uburyo bwo kuba basura ibyiza nyaburanga, haba haje abantu baturutse ahantu hatandukanye bataba muri kariya Karere umunsi ku wundi, abantu bakaba basura nk’umukore wa Rwabugiri.
Perezida wa JADF Isangano Padiri Jean Paul Rutakisha yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iryo murikabikorwa igira iti ‘Kumurukira abaturage ibibakorerwa ni umusingi w’iterambere n’imiyoborere myiza’.
Yashimiye buri wese uruhare rwe mu kuba ryaragenze neza baba abafatanyabikorwa, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ndetse n’abaturage basuye bakanagura.
Yasoje agira ati: “Wari umusogongero ibyiza byinshi biri imbere. Ntituzatererana Akarere mu gutahiriza umugozi umwe duharanira iterambere ry’abaturage”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yashimiye abafatanyabikorwa bagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo guhanga udushya bagamije iterambere ry’abaturage.
Ati: “Mwagaragarije abagenerwabikorwa amahirwe bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo”.
Yashimiye uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’Akarere abizeza ubufatanye bw’Akarere mu kwihutisha iterambere no kurandura igwingira rikigaragara.
Yabashimiye nanone uruhare biyemeje mu kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri ku buryo burambye. Mu gusoza imurikabikorwa abafatanyabikorwa bahawe ibyemezo by’ishimwe.
Umuryango RWARRI (Rwanda Rural Rehabilitation Initiative) ukora ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije mu kurwanya isuri, kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, gutera ibiti, guca amaterasi n’imirwanyasuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kongera umusaruro no kuwushakira amasoko n’ibindi.






