Ngororero: Bishimiye gahunda yo kubegera no kubakemurira ibibazo

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bishimiye gahunda yiswe ‘Egera umuturage umutege amatwi umukemurire ikibazo’, yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe

Umuyobozi w’Akarere yatangirije iyo gahunda ku mugaragaro mu Murenge wa Bwira, amenyesha abitabiriye ko byose bigamije ineza y’umuturage no kumushyira ku isonga, ubuyobozi bumwegera bukamukemurira ibibazo.

Ku ngingo y’umutekano abaturage basobanuriwe ibintu bishobora guteza umutekano muke harimo amakumbirane mu miryango, gukoresha ibiyobyabwenge, gukoresha nabi umutungo w’urugo n’ibindi.

Nyuma yo gusobarirwa ibihano bigendanye na buri cyaha  bagiriwe inama yo kujya biyambaza abanyamategeko kugira bahabwe ubutabera kandi banagiriwe inama yo kwirinda kwishora mu manza zitari ngombwa kuko zitera ubukene.

Ku birebana no kwivana mu bukene  abaturage basobanuriwe gahunda ya Leta ihari yo kubahuza n’amahirwe ahari bigamije iterambere rirambye no kwivana mu bukene babigizemo uruhare.

Bakanguriwe gukora cyane; gukunda umurimo no kuwunoza; kwizigamira no gukorera mu bimina no kugira umuco wo gukorera ku ntego.

Abaturage banasobanuriwe ibiranga umuryango uhamye kandi utekanye birimo kwihaza mu biribwa, umuryango uzira amakimbirane, kugira ijambo mu bandi, umuryango uzira igwingira ,  kugira ubwisungane mu kwivuza  no guharanira gutura heza.

Abaturage muri rusange bashimye iyo gahunda igamije kubegera no kubakemurira ibibazo.

Gatera Joseph Yagize ati: ” Twishimiye iyi gahunda ya ‘Egera umuturage, umutege amatwi umukemurire ibibazo’, kuko bizatuma ibibazo dufite bikemurwa kandi twungutse n’ubumenyi kuri izi ngingo zindi batuganirijeho”.

Hakiriwe ibibazo 15, bimwe bikemurirwa aho ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemurwamo.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE