Ngororero: Aborozi bajyana amatungo mu isoko rya Kabaya barinubira gusora kabiri

Abacuruzi n’abajyana amatungo mu isoko ry’amatungo magufi rya Kabaya riherereye mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero bavuga ko babangamirwa no kuba bakwa imisoro ku matungo aba yaje mu isoko ntagurishwe, bagasaba ubuyobozi kubarenganura.
Bavuga ko abahura n’ibibazo ari abazana amatungo biyororeye yabura abaguzi akarisubiza mu rugo ariko mu gusohoka mu marembo y’isoko akishyuzwa umusoro kandi atagurishije, bikamusaba kuba yatahana umwenda agujije mugenzi we ngo yishyure umusoro.
Umwe mu baturage bari mu isoko rya Kabaya yabwiye Imvaho Nshya ko bibagora cyane kandi bikabateza igihombo.
Yagize ati: “Hano nka twe b’aborozi tugorwa no kugira ngo tube twakoroherezwa ku misoro, kuko uzana itungo ryabura umukiliya ugasabwa umusoro nabwo umunsi ukurikiyeho warigarura bikagusaba gusora, hari nubwo itungo risoreshwa kabiri, ari uwarizanye ku isoko akishyura umusoro, wagera ku irembo ry’isoko na bwo bakakwishyuza umusoro, twifuza ko bajya bagira aho batworohereza.”
Uwahawe izina rya Mazimpaka yagize ati: “Hano muri iri soko hakunze kubamo ibintu by’uburiganya mu misoro y’amatungo, hari ubwo itungo umara kurigura kandi uwarizanye yarisoreye na we wariguze wamara gusora ntuhabwe inyemezabwishyu, […] nkanjye uba nazanye ihene nje gushaka ubwisungane sinkwiye gufatwa nk’umucuruzi w’amatungo, hano hari ikibazo cy’umusoro ku matungo magufi.”
Abo baturage bongeraho ko byaba byiza ahubwo umuturage wazanye itungo rye mu isoko ntirigurwe yajya afotorwa kugira ngo atazagaruka akarengana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko ikibazo nka kiriya bagiye kukiganiro kugira ngo bariya borozi bajyana amatungo yabo ku isoko bagasabwa imisoro kugeza ubwo bashobora no gusaba inguzanyo ngo babone umusoro gikemuke.
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi, gusa ubwo tukimenye tugiye kuganira n’abashinzwe gusoresha hariya, kuko ubundi umuturage aramutse ajyanye itungo rye mu isoko ntabone umukiliya ntakwiye gutanga umusoro, hasora umucuruzi.”
Isoko ry’amatungo magufi rya Kabaya rizanwamo, ihene, inkoko, ingurube n’inkwavu ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 70, rikaba rirema kabiri mu cyumweru ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu.