Ngororero: Abari batuye mu manegeka bagiye gushakirwa aho bazimurirwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bagaragaza ko bamenye ububi bw’ibiza, bakaba bahamya ko batakomeza gutura mu manegeka, ubuyobozi bukaba bugiye gushaka aho bwakwimurira abari batuye mu manegeka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2023 yari mu Karere ka Ngororero aho yasuye amasite atandukanye areba uko abaturage bimuwe n’ibiza babayeho.
Yababajije uko babayeho niba bafite ibyangombwa byose bakeneye bamusubiza ko ubufasha bagenewe bwabagezeho ku gihe gikwiriye.
Ababajije niba bumva basubira aho bavuye baratsemba bati tuzi ububi bwaho. Yababwiye ko hagiye gushakwa ahantu hatunganye batuzwa ku buryo butazongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Ubufasha bushoboka Leta izabutanga ariko namwe mugashyiraho akanyu mugatura ahakwiriye”.
Abaturage bagaragaje ko bamenye ububi bw’amanegeka bati ntituzasubirayo.
Minisitiri yababwiye ko igishoboka ari ugukomeza kuhahinga ibyo kubatunga birimo n’imboga, barwanya isuri ku buryo buhoraho ndetse bashobora no kuhororera amatungo.
Yababajije akomeje niba hari ibibazo bafite bamuhakanira bose ko babayeho ku buryo bukwiriye.
Yababajije niba abana biga neza, ababyeyi batwite n’abonsa bitaweho by’umwihariko. Minisitiri yabijeje ko abayobozi bazabasura kenshi gashoboka ati “Ni cyo tubereyeho”.
Nyuma yo kuganira n’abaturage Minisitiri Musabyimana yagiranye inama n’itsinda ryashyiriweho gukurikirana bya hafi imibereho y’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Bamugaragarije uko ubutabazi buhagaze ku masite yose uko ari 31. Nyuma yo kungurana ibitekerezo Minisitiri Musabyimana yagiye inama y’ibyakorwa kugira ngo abaturage bakomeze kugubwa neza.
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa site 31 ziriho imiryango 1153 igizwe n’abaturage 4822.


