Ngoma: Yafashwe atema ibiti mu ishyamba rya Leta yahinzemo n’ibigori

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare, yafashe uwitwa Ndayisabye Godfroid ufite imyaka 43 y’amavuko ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta akaritemamo ibiti ndetse akanahingamo ibigori.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ubwo yari amaze gutema ibiti bigera kuri 27 muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Gituku, Akagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru aturuka ku baturage bo mu Mudugudu wa Gituku ko Ndayisabye yigabije ishyamba rya Leta riherereye muri uwo Mudugudu aritemamo ibiti ndetse akaba yaranarihinzemo ibigori.”

Yakomeje agira ati: “Hateguwe ibikorwa byo kumufata, aza kurifatirwamo ku mugoroba wo ku wa gatandatu, amaze gutema ibiti 27 ahita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko uretse no kuba yibaga ibiti muri iryo shyamba, yari yararifashe nk’aho ari irye kuko yari yaratangiye no kurihingamo ibigori no kwigabiza muri rusange ahafite ubuso bungana na hegitari ebyiri.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye afatwa, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bose bangiza amashyamba ya Leta.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukira, kugirango iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo ari byo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE