Ngoma: Iterambere babuze mu myaka 14 y’amakimbirane baribonye muri 3 bayaretse

Nsanzabandi Eugene w’imyaka 41 na Nyirandikubwimana Annonciatta w’imyaka 38 baricuza imyaka 14 bamaze baryana kuko yabasubije inyuma nk’umuryango, ishusho y’ibyo bahombye bakaba barayibonye mu gihe vy’imyaka itatu gusa bamaze bashyira hamwe.
Nsanzabandi na Nyirandikubwimana batuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma bakaba bafitanye abana batatu.
Uyu munsi bishimira umusaruro bagezeho mu gihe cy’imyaka itatu gusa, mu gihe guhera mu mwaka wa 2007 ubwo bashyingiranwaga kugeza mu 2021 byari ibihombo gusa bituruka ku kwaya umutungo w’urugo n’amakimbirane yatumaga badashobora kumvikana ku gukoresha ibiva mu mirimo y’amaboko yabo.
Amakimbirane yatangiye bagishakana, ndetse nyuma y’imyaka ibiri baratandukanye bamara amezi umunani batabana.
Nyirandikubwimana Annonciatta yasobanuye ko mbere y’uko havuka amakimbirane bezaga imifuka ine y’ibishyimbo ipima ibilo 150 (buri umwe) n’imifuka itandatu y’amasaka ipima ibilo 100 (buri umwe) n’ibindi ariko bikayoyoka kubera amakimbirane yakomotse ku kuba umugabo yarishoye mu businzi akajya ataha amwuka inabi.
Yagize ati: “Urugo rwacu rwari rubanye nabi cyane tutumvikana. Isuku nke yo mu rugo no kutita ku isuku y’ibikoresho byo mu rugo ni yo mbarutso kuko nitaga ku mwana ariko nkiyibagirwa, n’aho dutuye habaga hasa nabi. Hari igihe natekeraga mu isafuriya itogeje cyangwa nkagaburira umugabo ku isahani yakoreshejwe kare. Intambara n’amakimbirane byaravutse ndetse ndahukana mpunga umugabo.”
Nyirandikubwimana yongeraho ko imiryango yagiye ibunga (ibahuza) kenshi bakongera bakabana ariko nyuma y’iminsi mike bakongera bagatandukana.
Kureka amakimbirane byaturutse kuri gahunda ya Sugira Muryango bagejejweho muri 2021 kuko ari yo yatumye biyunga.
Banayobotse inyigisho bahabwaga n’Inshuti z’Umuryango, bongera guhuza ibitekerezo n’imbaraga basenyera umugozi umwe amahoro araganza.
Nyirandikubwimana avuga ko byatumye bongera gukora ubuhinzi n’ubworozi mu bwumvikane n’ubwuzuzanye, ati: “Uyu munsi ni amahoro dufite ubwumvikan,e ariko ibiganiro biratwunga biratubanisha ku buryo tubaho twuzuzanya muri byose. Twavuguruye inzu yacu dushyiramo inzugi n’amadirishya by’amafaranga 150 000 ndetse abana bacu biga neza.”

Uretse kuvugurura, uyu muryango wahise ugura inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 250 000 mu mwaka ushize ku buryo ibaha ifumbire n’amata.
Bamaze no kugura ihene, ndetse bakaba banafatanya guhinga amasambu yabo aho basarura ibilo 600 by’ibishyimbo n’ibilo 500 by’amasaka.
Uyu munsi umugabo we na we akora akazi k’ubwubatsi akinjiza mu muryango amafaranga y’u Rwanda arenga 100 000 ku kwezi, akaza asanga ayo umugore na we yizigama mu matsina akagabanamo asaga 100 000 ku mwaka.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bishimira ko intonganya zashize muri uyu muryango, urugo rwabo rukaba nyabagendwa cyane ko ari na rwo ruteraniramo irerero ry’abana.
Mukamfizi Odette, umuturanyi wabo, yagize ati: “Uru rugo ubu ni intangarugero mu mahoro ku buryo ababyeyi bose twahisemo ko hajya irerero. Ubu ni ku rugo mbonezamikurire kuko twabonye ko hari umutekano babanye neza kandi higa abana barenga 15 bakarya indyo yuzuye n’abandi baturage bakigishwa uko itegurwa.”
Musemakweli Emmanuel yunzemo ati: “Umuryango wabanje kubaho n ariko nyuma amakimbirane atuma tuhacika. Gusa aho Gahunda Sugira Muryango ibagireyeho, barongeye baba abantu bazima urugo rwongera kuba nyabagendwa ku buryo tubona ari bantu beza abantu bose bisangaho.”
Umuyobozi w’Umuryango wita ku miryango n’abana batishoboye (FXB Rwanda) Kayitana Emmanuel, yavuze ko umushinga Sugira Muryango watangiriye mu Karere ka Ngoma mu mwaka wa 2017.
Ni ibiganiro bitangwa kuva ku mezi atatu kuzamura, birimo gahunda mbonezamikurire y’abana bato bari munsi y’imyaka itatu ikorerwa mu muryango, gutanga ibiganiro mu miryango byo kwita kuburera bw’umwana, imirire y’umwana muto, isuku n’isukura n’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe umugabo n’umugore.
Ati: “Ibiganiro byo kwirinda amakimbirane mu muryango no kugira ngo umugabo n’umugore bagire uruhare rungana mu kurera umwana no gushyira hamwe mu gucunga umutungo n’imari y’umuryango kandi iyo ushyize hamwe nta kiwunanira.”
Mutoni Aline, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye uyu muryango n’indi yagiye uva mu makimbirane mu Karere ka Ngoma.
Yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu mugoroba w’umuryango kuko ari igisubizo n’ubusabane ku baturage batuye mu Mudugudu mu kugira uruhare rwo gukemura ibibazo biri aho batuye no kwigishanya.
Yagize ati: “Tugira uruhare mu gutegura inyigisho zitangwa mu biganiro biba mu mugoroba w’ababyeyi kandi ni umwanya mwiza wo kumenyana, kungurana ubumenyi no kubusangiza abandi, gufashanya gushakira ibisubizo hamwe ahakiri ibibazo no kubikemura kandi ni urubuga rwiza rufasha mu gukumira ibibazo bishobora kugaragara mu Mudugudu bitarateza ingaruka ndetse ibindi bigahabwa umurongo.”
Kuva hatangira gahunda ya Sugira Muryango, mu Karere ka Ngoma harabarurwa imiryango 5 200 imaze gufashwa kuva mu makimbirane no kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Biteganyijwe ko mu cyiciro kigiye gukurikira, hazatoranywa imiryango ibana mu makimbirane 1 600 igafashwa kuyavamo bigizwemo uruhare n’Inshuti z’Umuryango zizajya zibakurikirana buri munsi.




Habimana Emmanuel says:
Nzeri 28, 2024 at 7:38 amUruyiya muryango utanze urugero rwiza bakomereze aho n abandi babarebereho mu Rwanda