Ngoma: Hibutswe abahoze ari abakozi 27 b’Amakomini bazize Jenoside

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu Karere ka Ngoma hibutswe abari abakozi 27 b’Amakomini ya Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera na Sake yahujwe akaba Akarere ka Ngoma bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Natalie, yavuze ko Abatutsi babayeho batotezwa, benshi bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu cyabo ndetse akaba ari nako byari bimeze mu nzego z’imirimo bitewe n’ubuyobozi bubi bwari ku butegetsi, abakoresha ndetse n’abakozi muri rusange bakaba batararebaga umusaruro wo mu kazi ahubwo ngo bumvaga kuba Umututsi bidakwiye ko hari urwego rw’akazi yabarizwamo.
Niyonagira yakomeje asobanura ko byatumye Abatutsi benshi bahezwa mu nzego z’imirimo ndetse n’ababashije kuyigeramo bakayirukanwamo. Yemeza ko kuba barabuzwaga amahirwe yo kujya mu ishuri ngo bakore ibyo bize babaga barayavukijwe mbere.
Yavuze ko amazina y’abakozi bakoreraga Amakomini bishwe yamenyekanye yashyizwe ku Rwibutso rwubatswe ku cyicaro cy’akarere bityo ko bazakomeza gushaka n’abandi bakozi bishwe bakaba bataramenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natalie yasabye abakozi bakora imirimo itandukanye kubana neza no kubahana bagasenyera umugozi umwe hirindwa amacakubiri n’icyasenya ibyagezweho.
Yagize ati: “Ndibutsa abakozi muri rusange ko Abanyarwanda twahisemo kuba umwe bityo ko tugomba kubana neza, tukubahana, tugakorera hamwe, tukirinda amacakubiri ayo ari yo yose ndetse tugakomeza gushyigikira ibyiza twagezeho tubikesha umutekano twahawe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”
Senateri Emmanuel Havugimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byateguwe kandi bifite umuzi ku ngoma y’Abakoloni kuko hakorwaga ivangura mu myigire y’abanyeshuri bitandukanye n’ibikorwa n’ubuyobozi bwiza buriho ubu.
Yagize ati: “Byahereye mu mashuri aho bavangurwaga, bagatoranywa, bagatotezwa n’ibindi byakorerwaga Umututsi bigamije kumuvutsa ubuzima no kumubuza amahirwe yo kwiga. Abatutsi batsindiraga ishuri mu kizamini cyo kujya mu mashuri yisumbuye kuko gusa ari mu bwoko bw’Abatutsi ntajyanwe mu ishuri yatsindiye ahubwo umwanya we ugahabwa undi mwana ukomoka mu bwoko bw’Abahutu cyane cyane mu miryango yifite. Usibye ko abatuye muri Rukumberi bo batakoraga ibyo bizami bitewe n’inkambi yahabaye kuva kera. Ntibashoboraga kumuha ayo mahirwe.”
Yakomeje agira ati: “Iyo twibuka abari abakozi tunenga ubuyobozi bubi bwishe abo bwakoreshaga bigatuma dusubiza amaso inyuma tugashimira Leta nziza yakuyeho ikintu cy’amoko mu ndangamuntu kuko yatumye Abatutsi benshi bicwa mu 1994 iyo itabaho hari abashoboraga kurokoka.”
Senateri Havugimana yavuze ko abakozi basigaye buzuza neza inshingano zabo bagatanga umusaruro uhagije binyuze mu gushyira hamwe n’ubushobozi bahabwa n’abakoresha babo batagendeye kwivangura iryo ari ryo ryose.
Yasabye abakozi gukomeza gushyira hamwe barangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu no kugikorera kandi bagakora cyane kugira ngo barenzeho bageze aho abishwe bari abakozi batabashije kugera.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar yavuze ko abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoze akazi mu gihe kigoye cyarangwaga n’amacakubiri n’ibindi bikorwa bibi byakorerwaga Abatutsi.
Yashimye uko Leta y’Ubumwe yafashije abarokotse kongera kubaho ubu bakaba bafite icyizere cy’ejo hazaza mu mibereho yabo.

Mu buhamya bwa Mukankusi Christine wari utuye Mugesera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko nk’abana bato bavutswaga amahirwe yo , ko yabyiboneye icyo gihe ndetse nawe atabashije kwiga bitewe n’ubuyobozi bubi. Asobanura ko ubutegetsi bwatije umurindi urwango rwagejeje Igihugu kuri Jenoside kuko abana be bane n’umugabo we bishwe areba ubwo yari yarimutse i Mugesera n’umugabo we bakaba i Remera mu mujyi wa Kigali ari naho Jenoside yatwariye umuryango we.
Yagize ati: “Iyo baduhagurutsaga mu ishuri, abana batari Abatutsi baradukomeraga. Ntibaduhaye amahirwe yo kwiga kuko baratumenenganishije tuyavamo.”
Mu Kiganiro cyatanzwe na Nshimyumukiza Michel yibukije ko Jenoside yateguwe kuva kera ahubwo umwaka wa 1994 wabaye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi wari warateguwe.
Yashimangiye ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’uwashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda bityo asaba abaturage gukomeza kuzirikana ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera maze bagakomeza guharanira iterambere.
Yibukije ababyeyi guharanira ko abana babo bazagira amahirwe yo kwiga kuko ariho bazakura ubumenyi bubateza imbere bityo bakirinda kuyobywa n’ibitekerezo byabagamije gusenya u Rwanda.

