Ngoma: Gusuzuma imihigo bigamije imibereho myiza y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye igikorwa cyo kugenzura imihigo igamije guteza imbere abaturage hirya no hino mu Mirenge, harebwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie atangaza ko gusuzuma imihigo, haba harebwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa, bikaba bikorwa hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.
Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 kikazageza ku ya 31 Mutarama 2023. Kuri uyu wa 30 Mutarama icyo gikorwa kikaba cyatangiriye mu Murenge wa Kibungo.
Meya Niyonagira yagize ati: “Twahisemo gukorera ku bipimo, ni yo mpamvu gahunda yo gusuzuma imihigo igamije kujya inama, kureba ahakiri imbogamizi no gufata ingamba mu gushyira mu bikorwa imishinga yose nkuko yateguwe, kuko iba igamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage”.
Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie basuye umuturage Mutamuriza Jacqueline wo mu Mudugudu wa Musamvu, Akagali ka Karenge mu Murenge Kibungo wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu rwego rwo kureba uko yamufashije kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere Niyonagira yamugiriye inama zigamije kumufasha gukora ubworozi burushaho gutanga umusaruro, amwibutsa kujya abika ubwatsi bw’amatungo burimo ibisigazwa by’ibishyimbo aho kubitwika cyangwa kubisasira inka kuko bifasha mu gutanga umukamo.
Bimwe mu bikorwa by’imihigo byasuwe mu Murenge wa Kibungo harimo imihanda irimo kubakwa mu mujyi wa Kibungo, aho abagenzi bazajya bategera imodoka (Gare), ibiro by’Imidugu birimo kubakwa ndetse n’inzu zubakiwe abaturage batishoboye mu rwego rwo kubafasha kugera ku mibereho myiza.






