NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo gusubira ku ishuri mu gihembwe cya 3 umwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri nkuko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, NESA yamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo y’igihembwe cya gatatu guhera ku wa 15 Mata 2023 kugeza ku wa 18 Mata 2023.
Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Gatandatu, taliki ya 15/04/2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku Cyumweru, taliki ya 16 Mata 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru, na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kabiri, taliki ya 18 Mata 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’ i Burengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inzego z’Ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu Midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.
Ababyeyi na bo barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere kumashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ ishuri. Barasabwa kandi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri no gukurikirana ko ababyeyi basubirije abana ku mashuri ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya ULK Kigali (GISOZI) zibajyana ku mashuri yabo.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa Sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.