Ndi mu bigishijwe ko Abatutsi  n’Abahutu baturutse hanze y’Igihugu- Dr. Uwamariya

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri muri Ministeri y’Ibidukikije, yakomoje ku mateka y’uburezi bworetse u Rwanda  kuva ku ngoma y’abakoloni, aho yibuka ko mu mateka yigishijwe harimo no kuba Abatutsi n’Abahutu baraturutse hanze y’u Rwanda. 

Avuga ko izo nyigisho zari nka virusi yabibwaga mu mitwe y’abantu zerekanaga ko Abahutu n’Abatutsi baje basanga Abatwa ku butaka bw’u Rwanda, ari na ho havuye imvugo “Abasangwabutaka”.

Minisitiri Dr. Uwamariya yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu yahoze ari Komini Ntongwe ubu ni mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango. 

Minisitiri Dr Uwamariya, avuga ko amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  yigishijwe mu mashuri kuko na we ari mu bayigishijwe.

Ati: “Amateka y’amacakubiri yigishijwe kuva kera kandi abayatije umurindi ni abazungu kuko mu mashuri higishwaga ko Abatutsi bavuye muri Bisiniya muri Etiyopiya naho Abahutu bakava mu bihugu nka Kameruni bitwa aba Bantou, bose ngo baza basanga Abatwa ari abasangwabutaka, kandi nanjye ndi mu bize aya mateka mu ishuri.”

Politiki y’ubuyobozi bwimakaje ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko, ni yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko ayo mateka mabi atagomba gukomeza guherana Abanyarwanda, ari na yo mpamvu bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ubundi bakaba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane muri iki gihe kiba kitaboroheye.

Uwambajimana Jeanne umwe mu barokotse bo mu Murenge wa Kinazi, ashimira Imana, Inkotanyi hamwe  n’uwamurwanyeho akarokoka.

Ati: “Mu by’ukuri kuba nararokotse ndashimira mbere na mbere Imana yatumye mbaho, ndashimira kandi Inkotanyi zavuze ijambo ko  nkomeza kubaho kuko abashakaga kunyica bendaga kubikora. Ariko kandi nkashimira James wakomeje kundwanaho mu gihe abandi bashakaga kunyica kugeza ubwo yatanze amafaranga akankiza Abarundi bari baje kunyica.”

Akomeza avuga ko kuri ubu yiyubatse akaba ari kubaka Igihugu.

Ati: “Ubu nariyubatse kuko nize kugeza ku rwego rwa Kaminuza ikindi kandi narashibutse mfite Abana.”

Kuri ubu Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi, rurihukiyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 60 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE