NCDA yatanze ihumure ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kizashira burundu

Imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko abana bo mu muhanda ku Isi bagera kuri miliyoni 150M, 40% muri bo bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) mu 2019, bwerekana ko abana 2,882 babaga mu muhanda. 70% by’abo bana bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ku rundi ruhande, 80% bari mu muhanda ntabwo bari mu mashuri. Aha ni ho Umuryango Uyisenga ni Imanzi uhera ugaragaza ko izi ari ingaruka zirigaragaza kuri abo bana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri, bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo yigira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo by’abana bo ku muhanda nuko basubizwa mu muryango.
Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, avuga ko ikibazo cy’abana bajya mu muhanda gituruka ku makimbirane yo mu muryango, ubukene, ababyeyi batumvikana, ababyeyi barera abana batabyaye cyangwa n’abababyaye ntibabitayeho.
Icyakoze ku rundi ruhande, NCDA itangaza ko abana bo mu muhanda bazawushiramo bagasubizwa mu ishuri.
Yagize ati: “Turashaka gukemura ibituma bava mu muryango cyangwa tuvuga ngo turaca 100% ikibazo cy’abana baba mu muhanda.
Twebwe twizera ko ikibazo cyo gukura abana mu muhanda kizakemuka burundu cyane cyane nidufatanya n’inzego tugakemura ibyo bibazo bituma abana bava iwabo.”
NCDA igaragaza ko umwana avanwa mu rugo n’umubyeyi amutoteza, amukubita, atamwitaho bityo bwa burenganzira bwose bw’abana ntibabuhabwe.
Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, avuga ko ababyeyi nibabasha gukemura ibyo bibazo afite icyizere cyuko ikigamijwe kizagerwaho.
Kwizera Jean Bosco, Umuyobozi wa SOS Child’s Village mu Rwanda, na we ahamya ko intego ari ukuvana burundu abana mu muhanda.
Ati: “Intego nuko aba bana bagomba kuva mu muhanda kuko ntibagomba kubamo.”
Asobanura ko gukura abana ku muhanda ari ingamba zihera mu muryango.
Kuri we ngo kugira umwana yitwe umwana bivuze ko ibimubaho byose, uruhare rwe ruba ari ruto cyane.
Ati: “Uruhare rukomeye cyane ni urwo mu muryango, ni ukubaka umuryango uhamye, ushikamye ushobora kurinda abawugize bose.”
Kubavana mu muhanda no kubabungabunga mu buryo bw’imitekerereze no kubafasha gusubirana n’imiryango yabo, SOS Child’s Village ivuga ko izo ari zo ngamba zibanze zigomba gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, na we avuga ko impamvu abana bisanga mu muhanda bituruka ku makimbirane yo mu miryango.
Agira ati “Ibyo bituma umwana ashobora kwisanga mu bigare bifite imyitwarire mibi bikamujyana.”
Asobanura ko impamvu abana bajya kugororwa nyuma bakongera kwisangayo biterwa nuko ikibazo cyatumye bajya mu muhanda basanga kigihari.
Ati: “Ntabwo turagera aho tugorora neza umwana ariko tukanakemura cya kibazo cyatumye ajya mu muhanda.
Iyo asubiyeyo cya kibazo kigihari birumvikana ibyago byo kongera gusubira muri bya bibazo biba byinshi cyane.”
Murwanashyaka Evariste, Umuhuzabikorwa w’Umuryango CLADHO, agaragaza ko imbogamizi iriho ari ikibazo kiba cyatumye abana bajya mu muhanda ndetse n’aho baturutse ntibamenye uko wa mwana yahavuye ngo babikurikirane hakiri kare.
Ati: “Mu nzego z’ibanze umwana avuye mu mudugudu akabura mu gitondo bakaramuka bamushakisha, bamubona ataragera ku muhanda bigatuma wa mwana agaruka mu muryango.
Kuba umwana abura twese tukicecekera ni ho ikibazo kiri bigatuma wa mwana agera mu muhanda akamaramo igihe kirekire.”
Yongeraho ko uburyo umwana akurwa mu muhanda ukamusubiza iwabo udakemukiye ikibazo cyatumye avayo, bituma abacunga ku jisho akongera agasubira mu muhanda.
Bamwe mu bana babaye mu muhanda bavuga ko babitewe n’amakimbirane yabaga ari Hagati y’ababyeyi babo.
Uwizeyimana Rodrigue (Izina ryahinduwe) agira ati: “Nagize ibyago byo kujya mu muhanda kubera ko papa na mama bararaga barwaga nkagira agahinda mu mutima wanjye, nuko nagiye mu muhanda. Ni uko nagiye muri gereza ya Mhanga nuko i Gitagata baza kumfata.”
Undi ati: “Maman na Papa baratandukanye kubera ko ntaryaga mpita njya mu muhanda.
Ubuzima bwo mu muhanda bwari bubi ntabwo nabonga ibyo kurya n’ibyo mbonye bakabinyaka, n’aho kuryama mbonye abasekirite bakanyirukana ngo nimve hano.”
Umwana wavanywe mu muhanda akajyanwa muri SOS Child’s Village, agira ati: “Nkigera muri SOS icyanshimishije nuko nahasanze abana twabanye mu muhanda nkasanga barafashe imico myiza.”
Undi avuga ko yageze muri SOS akabona uburiri bwiza akarya, akaryama neza. Ati: “Njye navanywe mu kigo kwa Kabuga i Gikondo banjyana muri SOS.”
Dr Uwihoreye Chaste, Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga Ni Imanzi, avuga ko bigoye kubura Umuryango uwufite.
Asobanura ko umwana wo mu muhanda agira ingaruka z’amarangamutima yo kumva ko yatawe hakiyongeraho n’ibibazo byo mu mutwe.
Agira ati: “Muri we aba yaratawe, twese iyo tubabonye tuti marine, na we ibyo abigira mu mutwe akumva ko yatawe ariko muri we akabura uburyo abasha kugenga amarangamutima, ushobora kumuvugisha akagutera icyuma.”
Imyitwarire y’uwo mwana ngo nuko yiga kuba umunyabyaha, umunyamahanga, akiga uko aba mu muhanda akoresheje ubushotoranyi (Aggressivity), azasaba, azasambana, azaba umutekamutwe, iyo myitwarire yo kwirwanaho azayiga.
Dr Uwihaye avuga ko icyakorwa ari ugusubizwa mu ishuri kuko ngo ishuri ari ikintu cy’ingenzi cyafasha abana bavanywe mu muhanda.
Habimfura Innocent, Umuyobozi wa HHC Ishami ry’u Rwanda, nk’umufatanyabikorwa wa Leta avuga ko abo bireba bazi ko bariya bana bariho, igikwiye ari ukubavana mu muhanda burundu.




