NCDA yasabye abikorera gushyiraho amarerero y’abana aho bakorera

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye abikorera kujya bateganya kubaka amarerero hafi y’aho bakorera, kugira ngo abafashe mu burere bw’abana no gutuma ababyeyi babo bakora batekanye.

Iradukunda Diane, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe imikurire no kurengera umwana muri NCDA, yabivuze ubwo yatangizaga irerero ryubatswe n’abashoferi ba kompanyi ya Ritco.

Iryo rerero ryakira abana kuva ku mezi 3 kugeza ku myaka 3, rikabaha ibikenerwa by’ibanze birimo indyo yuzuye, isuku, ndetse n’ibikorwa byo gukangura ubwonko.

Ati: “Ni igikorwa cyiza tunashishikariza n’abandi bikorera. Ni urugero rugaragaza ko bishoboka, haba ku bashoferi, ab’amagare ndetse no mu bigo bya Leta. Umubyeyi ashobora gufata ikiruhuko cyo konsa ariko agasubira ku kazi ke atuje.”

Umuyobozi wa Ritco, Nkusi Godfred, yavuze ko iryo rerero ryashyizweho kugira ngo abakozi bakore batekanye.

Ati: “Abantu dukoresha bazinduka mu gitondo bakajya kure ya Rusizi. Twashatse uburyo bwo kubafasha kugira imbaraga no kubereka ko natwe twita ku buzima bw’umuryango wabo.”

Abarerera muri iryo rerero na bo bashima ko ryabakuye mu ngorane.

Kabatesi Clarisse, ufite impanga z’imyaka ibiri n’amezi umunani, yagize ati: “Umugabo wanjye ni umushoferi, mbere kubarera byari bigoranye. Ubu ndabona n’umwanya wo gukora ibindi bikorwa byinjiriza urugo.”

Nshimiyimana Maurice, umushoferi muri Ritco, we yagize ati: “Iri rerero ryadukuye mu bwigunge. Twasigaga abana tudatekanye, ubu tubasiga ahantu heza kandi bikadufasha no gukundana kurushaho.”

Gufasha umwana hakiri kare ni ingenzi

Abahanga mu burezi bw’umwana bavuga ko kumwitaho mu myaka ya mbere bimurinda kugwingira. Igwingira riterwa n’imirire mibi no kurwaragurika kenshi, rikagira ingaruka ku mikurire y’ubwonko, ubwenge, imibanire ndetse no gutsinda mu ishuri.

Abashakashatsi mu bukungu bagaragaza ko igwingira rigabanya umusaruro w’igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe.

NCDA ivuga ko ari ngombwa kwita ku mwana hakiri kare kuko hafi 80% by’ubwonko bwe biba byamaze kwiyubaka mu myaka 6 ya mbere.

Icyo kigo cyasabye ababyeyi kwita ku mirire myiza y’abana babo, kubarinda ihohoterwa no kubaha uburere buboneye, anashishikariza abikorera bose gushyiraho amarerero y’abana aho bakorera.

Amarero ni inkingi ku burezi n’uburere bw’abana agafasha n’ababyeyi babo mu kazi
Nkusi Godfred uyobora Ritco yavuze ko abakozi batekanye kubera kubaka irerero
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE