NBA: Oklahoma City Thunder yatangiye gukoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya shampiyona

Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers amanota 120-109 mu mukino wa gatanu mu ya nyuma ya kamarampaka, itangira gukoza imitwe y’intoki ku Gikombe Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Wari umukino wa gatanu mu ruhererekane rw’imikino ishobora kuzagera kuri irindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025.
Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino anganya itsinzi ebyiri kuri ebyiri.
Oklahoma City Thunder yari mu rugo yatangiye neza umukino, itsinda agace ka mbere ku manota 32-22.
Ikipe yakomerejeho mu gace ka kabiri, abarimo Aron Wiggins na Jalen Williams batsinda amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Oklahoma City ikomeje kuyobora umukino n’amanota 59 kuri 45 ya Indiana Pacers.
Oklahoma City Thunder yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Shai Gilgeoues- Alexander na Jalen Williams bayitsindira amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Pascal Siakam na Myles Turner na McConnell bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko City Thunder ariko biranga.
Aka gace karangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers amanota 87-79.
Mu gace ka nyuma Thunder yakomeje gukina neza abarimo Shai Gilgeoues- Alexander na Jalen Williams bongera ikinyuranyo cy’amanota.
Umukino warangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers 120-109 yuzuza intsinzi ya gatatu mu mikino itanu ya kamarampaka, itangira gukoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona.
Oklahoma City Thunder irasabwa gutsinda umukino wa gatandatu uzabera ku kibuga cyayo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena ikegukana igikombe cya shampiyona.
Ku rundi ruhande Indiana Pacers nayo irasabwa gutsinda uyu mukino wa gatandatu, nibura ikizera gukina umukino wa karindwi, uteganyijwe ku wa 23 Kamena.
Muri uyu mukino Jalen Williams wa Oklahoma City Thunder ni we watsinze amanota menshi (40).


