NBA: Indiana Pacers yatsinze Oklahoma, iyibuza Igikombe cya Shampiyona

Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 108-91, amakipe yombi anganya intsinzi eshatu mu mukino wa gatandatu muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Wari umukino wa gatandatu mu ruhererekane rw’imikino ishobora kuzagera kuri irindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.
Oklahoma yasabwaga gutsinda uyu mukino ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ku rundi ruhande Indiana na yo yasabwaga gutsinda uyu mukino, kugira ngo yizere gukina umukino wa karindwi uzagena uwegukana igikombe cya Shampiyona.
Indiana yari mu rugo yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse yegukana. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 25 ya Thunder.
Iyi kipe yomerejeho mu gace ka kabiri ibifashijwemo na Pascal Siakam na Obi Toppin batsindaga amanota menshi. Aka gace yagatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 19 (36-17).
Igice cya mbere cyarangiye Indiana Pacers iyoboye umukino n’amanota 64 kuri 42 ya Oklahoma City Thunder.
Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu cyane ko Thunder yagaragaza urwego rwo hasi.
Aka gace karangiye Pacers ikomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 30 (90-60).
Mu gace ka nyuma Pacers yagabanyije imbaraga kuko yari yizeye intsinzi. Aka gace ni ko Thunder yayoboye gusa igatsindamo amanota 31-18.
Umukino warangiye Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 108-91 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu.
Umukino wa karindwi uzagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025.



