NAEB: Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze byinjije Frws 3,152,455

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,152,455.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 318.8 byinjiza amadolari y’Amerika 243,462.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Hoherejwe icyayi kingana na Mega Toni 532.4, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,440,582. Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri no mu Bwongereza.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 1,468,411 kuri Mega Toni 229.7 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.3.
Ikawa yoherejwe mu Bubiligi, mu Buholandi, Canada no muri Mauritius.




