Musore Prince yasinyiye Rayon Sports

Myugariro w’ibumoso ukomoka mu Burundi, Musore Prince, wakiniraga Vital’O FC, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Musore w’imyaka 26 abaye umukinnyi wa mbere mushya iyi kipe itangaje izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Gikundiro ikomeje gushaka abakinnyi bashya ku isoko ryo mu Rwanda no hanze, dore ko izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup aho igomba gutanga urutonde rw’ibanze rw’abakinnyi izakoresha bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka.

