Musanze: Uwahereye ku bilo 100 by’ibirayi atunze miliyoni 300 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Nzabarinda Isaac, umuhinzi w’imyaka 65 wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ni umwe mu mu buhamya bugenda bw’uko ubuhinzi bushobora kugeza umuntu ku rwego rushimishije mu iterambere, ndetse akaba isoko y’ubukire ku bamuzengurutse.

Ubuhinzi bw’ibirayi mu Kinigi aho Nzabarinda atuye kandi akanahakorera bumaze imyaka myinshi butanga umusaruro, kuko we ahamya ko yabutangiye mu 2002 ahereye ku bilo 100 gusa ariko impinduka zo mu myaka 23 ishize zatumye aba umushoramari ukomeye mu buhinzi kuko afite umutungo wa miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.   

Uyu muhinzi avuga ko muri ibyo biro 100 yasaruyemo toni imwe n’igice ariho yakuye imbuto n’ibindi birayi yakuyemo amafaranga asaga ibihumbi 800 muri uwo mwaka wa 2002.

Nzabarinda avuga ko yatangije ubuhinzi bwe afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 gusa ari na byo yaguzemo umufuka w’ibirayi, akaba yari afite amahirwe yo kugira imirima mike.

Yagiye atera imbere buhoro buhoro kubera kudacika intege no gukorana neza n’inzego z’ubuhinzi, ubu afite amasambu afite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda kandi mu kwezi kumwe abasha kwinjiza nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 avuye mu gutubura imbuto.

Avuga ko kugeza uyu munsi muri rusange umutungo we ugeze ku gaciro ka miliyoni zisaga 300, akaba yishimira ko umwuga wafatwaga nk’uw’abantu baciriritse wamuhindukiye isoko y’ubukire.

Yagize ati: “Mu myaka yashize, umuhinzi yafatwaga nk’umuntu wasigaye inyuma, utagira agaciro muri sosiyete, ariko imiyoborere myiza y’Igihugu yatumye umuhinzi agira agaciro. Ubu umuhinzi afite ishema, afite ijambo, kandi ashobora guteza imbere umuryango we. Njyewe ubuhinzi bwankuye mu bukene, bunyubakira izina n’agaciro mu Muryango Nyarwanda.”

Yongeraho ko ubuhinzi bwamufunguriye amarembo kuko bwatumye agenda mu ndege kandi atari yarigeze abitekereza.

Yagize ati: “Ubuhinzi bwanjye bwatumye njya mu mahugurwa muri Isiraheli, mbona amahirwe yo kwiga uburyo bugezweho bwo guhinga ibirayi no gutubura imbuto. Kuri ubu, abana banjye bose biga muri kaminuza, byose mbikesha ubuhinzi, ndimo kubategurira kuzakomeza ibi bikorwa byanye aho umwe mu bana banjye namusabye kwiga ubuhinzi arabinkundira abyiga muri Kaminuza y’u Rwanda.”

Nzabarinda ashimangira ko atazigera areka ubuhinzi kuko ari bwo bwamuhaye byose, agachishikariza abakiri bato kubwitabira, kuko ari bwo butanga inyungu nyazo mu buryo burambye.

Nubwo Nzabarinda we avuga ko yize amashuri 4 yisumbuye gusa, yishimira ko ubu yahaye akazi abantu batandatu bize za kaminuza, bakamufasha mu micungire y’imirimo ye.

Uretse abo bakozi kandi bahoraho, afite n’abanyamubyizi bagera kuri 50 bamufasha buri munsi mu mirima ye.

Umwe mu bakozi be witwa Uwizeye Marie Claire, avuga ko gukorana na we byamuhaye byinshi, kandi na we ahungukira ubumenyi aho na we ahinga kijyambere ibirayi mu mirima mike afite.

Yagize ati: “Umukoresha wacu ni umuntu utanga icyizere, ahora atwigisha gukunda umurimo no kuzigama. Kuba dukorera mu mirima we, biduha icyizere cy’ejo hazaza kandi natwe twiga uko twakwiteza imbere. Mu myaka 7 maze nkorana na we niguriye inka ya kijyambere ku mafaranga ibihumbi 500 kuko iyo aduhembye nanjye njya mu matsinda, umwuga w’ubuhinzi kuri ubu nta muntu ukwiye kuwukerensa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko urugero rwa Nzabarinda rugaragaza uburyo ubuhinzi bwateye imbere mu Karere ka Musanze, ndetse ko ari isomo rikomeye ku bandi baturage.

Yagize ati: “Abahinzi nka Nzabarinda ni icyitegererezo cy’uko ubuhinzi bushobora guhindura ubuzima. Iyo umuhinzi akorana n’inzego z’ubuyobozi, agashyira mu bikorwa inama n’ubumenyi ahabwa, iterambere riraboneka. Turashishikariza n’abandi bahinzi gukunda umurimo, gukoresha imbuto z’indobanure no guhuriza hamwe imbaraga zabo mu makoperative.”

Yakomeje avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Akarere ka Musanze n’Igihugu muri rusange. Ati: “Abahinzi bafite ishema kandi bafite ijambo mu iterambere ry’Igihugu.”

Nzabarinda Isaac avuga mu gutubura ibirayi yinjiza agera ku bihumbi 400 mu kwezi
Nzabarinda yiguriye imodoka yo kugendamo ifite agaciro ka miliyoni 25
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE